Abajyanama b’Ubuzima bo mu Murenge wa Mushikiri, bavuga ko hashize myaka ibiri batanze Miliyoni 17 Frw nk’umugabane mu mushinga wo kubaka isoko rya Nyakarambi, ariko bakaba batazi iherezo ry’icyo bayatangiye.
Imyaka ibaye ibiri Koperative y’Abajyanama b’Ubuzima bo mu Murenge wa Mushikiri batanza Miliyoni 17 kugira ngo ajye mu ivuriro ry’abazagira imigabane mu mushinga wo kubaka isoko rya Nyakarambi muri uyu mujyi wa Kirehe.
Vestine Mukashirimpaka agira ati “Twatanza amafaranga bayakuye kuri konti barayazamura ngo mu ishuriro kubaka iryo soko, ariko kano kanya twaherutse batubwira ko bazijyanye (Miliyoni 17), ntibatubwiye ngo isoko ryaratangiye, ntibatubwiye niba ibyo bateganyaga niba bitakibaye. Muri make ntituzi ngo amafaranga yakoze iki.”
Rukundo na we yagize ati “Dusaba ko iryo soko ryaboneka bityo tukabasha kubona ko ibyo twakoze byagize umusaruro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko umushinga ugikomeje ndetse ko hari ibyabanje gukorwa birimo gushaka uko bahabwa ubutaka bwa Leta kandi bitarenze impera z’uyu mwaka isoko rizaba ryatangiye kubakwa.
Ati “Biracyari mu buryo bwo gushakisha ubutaka bwa Leta byaciye muri Minisitiri ifite ubutaka mu nshingano, Minisiteri y’Ibidukikije na RDB. Amatsinda ya Minisiteri hamwe na RDB barasuye bareba n’imishinga biri hafi gusozwa kugira ngo ubutaka buboneke batangire kubaka nyirizina.”
Kugeza ubu hamaze gukusanywa Miliyoni zirengaho 400 Frw kandi ubukangurambaga bugikomeje kugira ngo iri soko rya Nyakarambi rizubakwe. Ni isoko rimaze hafi Imyaka itatu abaricururizamo bavuga ko babangamirwa nuko ritubakiye kandi ari ryo mu mujyi wa Kirehe.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10