Monday, October 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Havuzwe ahatekerezwa kuva igisubizo cy’umusaruro wabanye mwinshi abahinzi b’urutoki

radiotv10by radiotv10
22/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Kirehe: Havuzwe ahatekerezwa kuva igisubizo cy’umusaruro wabanye mwinshi abahinzi b’urutoki
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe bataka kuburira isoko umusaruro wabo w’ibitoki, mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere bubizeza kubashakira isoko mu Gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania.

Aba bahinzi bavuga ko muri ibi bihe by’impeshyi ari bwo umusaruro w’ibitoki biribwa uboneka ku bwinshi, bigatuma bahura n’ibihombo kuko igiciro bagurirwaho kiba kiri hasi cyane ugereranyije n’ibyo baba bashoye.

Murunga Shadrack yagize ati “Iyo tugendeye ku mbaraga tuba twakoresheje ngo tubone igitoki kinini cy’ibiro mirongo irindwi, mirongo inani, ibilo ijana n’jana na makumyabiri, haba hagiyemo ifumbire nyinshi, hagiyemo amasaso menshi.

Ibyo rero iyo uhuje ibyo washoyemo igiciro kikagabanuka bya bishoro ntibivamo. Twifuza yuko nko mu gihe nk’iki tuba dufite ibitoki byinshi nkuko badusabye kuzikorera neza banatwigisha ukuntu twakongerera agaciro icyo gitoki none za mbaraga n’ibishoro twashyizemo bikabasha kuboneka.”

Ndayambaje Emmanuel ari na we ukuriye Koperative y’abahinzi b’urutoki muri Mushikiri na we yagize ati “Ibitoki bitangira kuboneka mu kwa Gatandatu kugeza mu kwa Cyenda biba ari byinshi tudashobora kubona abo tubigurisha mu mpenshyi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko ubuyobozi buzi iki kibazo kandi bari kukiganirago kugira ngo kibonerwe umuti.

Ati “Ubundi babitwara i Kigali ariko twarimo tuganira na hano hakurya mu Gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya hari igihe baba babikeneye cyangwa n’ahandi haba mu bigo by’amashuri, iryo soko bashobora kurigemuraho.”

Yavuze kandi ko hari uburyo bushobora kwifashishwa bwo guhunika umusaruro wabo. Ati “Ibyo twumvise bikorwa mu Ntara y’Amajyepfo ni byo tugiye kureba uko bahunika ibitoki no kureba ko babikoramo ibindi bintu nka Biswi n’ibindi, ni byo tugiye gufasha abahinzi mbere na mbere tubanze dukore urugendoshuri tunarebe uko bikorwa noneho dushyireho uburyo n’iwacu twabikora.”

Aba bahinzi b’umwuga b’urutoki muri uyu Murenge wa Mushikiri, bahinga ku buso buhuje bungana na Hegitari 380, aho ku munsi bashobora gusarura umusaruro ungana Toni 70 guhera mu kwezi kwa Gatandatu kugeza mu kwa Cyenda.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − 3 =

Previous Post

Rwanda calls for addressing root causes of conflict in Africa

Next Post

Eng.-Rwandan Parliament Speaker enjoys visit to Akagera National Park

Related Posts

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

by radiotv10
11/10/2025
0

By Ivan Ntwali, Country Director at the Mastercard Foundation in Rwanda Every October 11, the world marks the International Day...

It’s time to stop expecting jobs and start creating jobs: A message to fresh graduates

It’s time to stop expecting jobs and start creating jobs: A message to fresh graduates

by radiotv10
11/10/2025
0

Every year, thousands of young people graduate from universities full of dreams, ambition, and excitement for the future. But for...

Abageze mu zabukuru b’i Musanze bafitiye Leta ubutumwa bw’icyifuzo cyabo

Abageze mu zabukuru b’i Musanze bafitiye Leta ubutumwa bw’icyifuzo cyabo

by radiotv10
11/10/2025
0

Bamwe mu bageze mu zabukuru bo mu Karere ka Musanze bavuga ko bagowe n'imihereho ya buri munsi, kuko no kubona...

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

by radiotv10
10/10/2025
0

Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yagaragaje ko ibyatangarijwe na Perezida Felix Tshisekedi i Brussels mu Bubiligi ko yahoze...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

‘Bishop Gafaranga’ umaze amezi atanu afunze yahamijwe ibyaha ariko afatirwa icyemezo gituma afungurwa

by radiotv10
10/10/2025
0

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, yahamijwe ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, akatirwa igifungo gisubitse cy’umwaka umwe. Ni...

IZIHERUKA

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero
SIPORO

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero

by radiotv10
11/10/2025
0

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

11/10/2025
‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

11/10/2025
Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

11/10/2025
Abatunze imbwa mu Bwongereza hari ikosa rishobora kuzajya ribacisha Miliyoni 9Frw

Abatunze imbwa mu Bwongereza hari ikosa rishobora kuzajya ribacisha Miliyoni 9Frw

11/10/2025
It’s time to stop expecting jobs and start creating jobs: A message to fresh graduates

It’s time to stop expecting jobs and start creating jobs: A message to fresh graduates

11/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Rwandan Parliament Speaker enjoys visit to Akagera National Park

Eng.-Rwandan Parliament Speaker enjoys visit to Akagera National Park

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.