Abahinzi b’urutoki bo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe bataka kuburira isoko umusaruro wabo w’ibitoki, mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere bubizeza kubashakira isoko mu Gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania.
Aba bahinzi bavuga ko muri ibi bihe by’impeshyi ari bwo umusaruro w’ibitoki biribwa uboneka ku bwinshi, bigatuma bahura n’ibihombo kuko igiciro bagurirwaho kiba kiri hasi cyane ugereranyije n’ibyo baba bashoye.
Murunga Shadrack yagize ati “Iyo tugendeye ku mbaraga tuba twakoresheje ngo tubone igitoki kinini cy’ibiro mirongo irindwi, mirongo inani, ibilo ijana n’jana na makumyabiri, haba hagiyemo ifumbire nyinshi, hagiyemo amasaso menshi.
Ibyo rero iyo uhuje ibyo washoyemo igiciro kikagabanuka bya bishoro ntibivamo. Twifuza yuko nko mu gihe nk’iki tuba dufite ibitoki byinshi nkuko badusabye kuzikorera neza banatwigisha ukuntu twakongerera agaciro icyo gitoki none za mbaraga n’ibishoro twashyizemo bikabasha kuboneka.”
Ndayambaje Emmanuel ari na we ukuriye Koperative y’abahinzi b’urutoki muri Mushikiri na we yagize ati “Ibitoki bitangira kuboneka mu kwa Gatandatu kugeza mu kwa Cyenda biba ari byinshi tudashobora kubona abo tubigurisha mu mpenshyi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko ubuyobozi buzi iki kibazo kandi bari kukiganirago kugira ngo kibonerwe umuti.
Ati “Ubundi babitwara i Kigali ariko twarimo tuganira na hano hakurya mu Gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya hari igihe baba babikeneye cyangwa n’ahandi haba mu bigo by’amashuri, iryo soko bashobora kurigemuraho.”
Yavuze kandi ko hari uburyo bushobora kwifashishwa bwo guhunika umusaruro wabo. Ati “Ibyo twumvise bikorwa mu Ntara y’Amajyepfo ni byo tugiye kureba uko bahunika ibitoki no kureba ko babikoramo ibindi bintu nka Biswi n’ibindi, ni byo tugiye gufasha abahinzi mbere na mbere tubanze dukore urugendoshuri tunarebe uko bikorwa noneho dushyireho uburyo n’iwacu twabikora.”
Aba bahinzi b’umwuga b’urutoki muri uyu Murenge wa Mushikiri, bahinga ku buso buhuje bungana na Hegitari 380, aho ku munsi bashobora gusarura umusaruro ungana Toni 70 guhera mu kwezi kwa Gatandatu kugeza mu kwa Cyenda.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10