Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Kirehe: Igisubizo gitanga icyizere cy’ubuyobozi ku gikorwa cyabafashaga kwiteza imbere ubu kiri kubateza igihombo

radiotv10by radiotv10
18/08/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Kirehe: Igisubizo gitanga icyizere cy’ubuyobozi ku gikorwa cyabafashaga kwiteza imbere ubu kiri kubateza igihombo
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bakoresha idamu y’amazi ya Cyunuzi mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, bararira ayo kwarika nyuma yuko yangiritse, none iri kugira ingaruka ku buhinzi bwabo n’uburobyi bw’amafi, mu gihe Ubuyobozi buvuga ko hari gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Abakoresha iyi damu bavuga ko inzugi zo mu mazi zayo zifunze ku buryo amazi aza akaba menshi agahita ajyenda akangiza ibikorwa byabo.

Nsengiyumva Fulgence yagize ati “Ubundi twororeramo amafi, iyo amazi aje (mu bihe by’imvura) aba menshi ifi zikigendera kubera ko ntabwo bayafunga. Zinyura mu buhumekero bwayo zigahita zigenda.”

Akomeza agira ato “Icyo dusaba rero ni ukudufasha kudukorera uru rugomero inzugi zisubiremo tujye tuba gufungura amazi tunayafunge nk’uko byagendaga.”

Bizimungu Faustin na we ati “Abahinzi b’umuceri turayabona macye ariko nko mu bihe by’imvura iruzura akaba menshi ku buryo ashobora kwangiriza Umuceri.”

Nyuma yuko iki kibazo kigaragarijwe muri gahunda zo kwakira ibibazo, hari itsinda ry’abayobozi b’Akarere ndetse n’aba RAB bari kugiragikurikirana kugira ngo gikemurwe mu buryo burambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe ,Rangira Bruno ati “Hari Abatekinisiye ba RAB baje bafatanya n’ab’Akarere ubu bari kuri terrain kandi bareba kandi bari bufate umwanzuro uduha igisubizo cy’ikibazo kuko ni ibice bibiri twarebaga se ni gute abantu bajya munsi y’amazi munsi Metero 7 bisaba n’ibikoresho kugira ngo ujye munsi y’amazi cyangwa ni gute twavida [gukuramo amazi] igice kimwe kugira ngo ibyo bikorwe.”

Uyu muyobozi yizeje aba baturage bakoresha iyi damu, ko ibiri gukorwa kugira ngo haboneke umuti w’iki kibazo, bizihuta kugira ngo bakomeze bakore ibikorwa byabo nta mbogamizi.

Aya mazi yabafashaga gukora neza ibikorwa byabo
Basaba ko hakwiye kugira igikorwa

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    5 months ago

    uburyo bwo kubyikorera badategereje undi wese. kubona amazi bigoye kurusha kuyakoresha.murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + nine =

Previous Post

Iby’ingenzi byaranze guhura kwa Trump na Putin kwari guhanzwe amaso n’Isi yose

Next Post

Eng.-Updates on Doha talks between AFC/M23 and the DRC Government

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-Updates on Doha talks between AFC/M23 and the DRC Government

Eng.-Updates on Doha talks between AFC/M23 and the DRC Government

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.