• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Kitshanga: Rwakomeje kwambikana hagati ya FARDC na M23

radiotv10by radiotv10
25/01/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yafashe akandi gace nyuma yo kurwana inkundura na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ikomeye hagati y’umutwe wa M23 na FARDC, yakomeje mu bice bya Kitshanga nyuma yuko urugamba rwongeye gusakirana kuva ejo hashize.

Iyi mirwano yakomeje kuva no mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, aho imitwe ifasha FARDC irimo FDLR na Maï-Maï, n’ubundi bakomeje gukozanyaho na M23.

Amasasu aremereye yakomeje kumvikana mu gace ka Kitshanga mu bilometero bibiri uvuye mu mujyi wa Rugarama, aho umutwe wa M23 wakomeje kurwana inkundura ushaka gufata Umujyi wa Kitshanga wose ufatwa nk’ikigega cya Masisi uherereye mu bilometeri 80 mu burengerazuba bwa Goma.

Radio Okapi ivuga ko umutwe wa M23 wahuye n’urugamba rukomeye kuko FARDC n’imitwe iyifasha, bakomeje kwihagararaho bakanga gusubira inyuma.

Gusa abarwanyi b’umutwe wa M23 ubu baragenzura umuhanda wa Kitshanga-Goma uhereye ku gice cya Rugarama, ndetse bakaba bafite ibirindiro ahitwa Rushebeshe, mu bilometeri 14 uvuye ku muhanda wa Masisi-Kitshanga.

Iki gitangazamakuru kivuga ko umwuka ukomeje kuba mubi muri aka gace, ndetse iyi mirwano ikaba yaburijemo urujya n’uruza mu bice bya Masisi-Kitshanga kuva mu gitondo cy’uyu munsi.

Iyi mirwano ikomeje kwerecyeza mu bice birimo Monastere, Kabale-Kasha, Burungu na Tebero.

Uru rugamba rwubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, rwagaragayemo abacancuro b’Abarusiya, bagaragaye bari kwiruka bahunga nyuma yo kuraswaho na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 1 =

Previous Post

Mu cya Semuhanuka Congo yavuze ibitari byitezwe ku ndege y’Intambara yayo yarasiwe mu Rwanda

Next Post

Abana bari kwibana nyuma y’ifungwa ry’ababyeyi babo barimo uwafungiwe impamvu itavugwaho rumwe

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Abana bari kwibana nyuma y’ifungwa ry’ababyeyi babo barimo uwafungiwe impamvu itavugwaho rumwe

Abana bari kwibana nyuma y’ifungwa ry’ababyeyi babo barimo uwafungiwe impamvu itavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.