Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kiyovu Sports yasubitse igitaraganya inteko rusange yari iteganyijwe

radiotv10by radiotv10
30/09/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Kiyovu Sports yasubitse igitaraganya inteko rusange yari iteganyijwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports bwasubitse Inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, nyuma yuko uwari Perezida wayo Juvenal Mvukiyehe yeguye ku mpamvu zirimo kuba abona atazesa imihigo yari yariyemeje.

Iyegura rya Mvukiyehe Juvenal ryabaye kimomo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, gusa ibaruwa isaba kwegura, yayanditse tariki 28.

Ni ibaruwa avugamo ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko “no ku mpamvu yindi yuko mbona ntazagera ku ntego nari niyemeje, bityo nkaba mbikoze kugira ngo mu nteko rusange iteganyijwe ku wa 01/10/2022 mube mwabigeza mu nteko rusange hashakwe abandi bafata uwo mwanya.”

Gusa iyi Nteko rusange yagombaga kuzagezwaho ubwegure bw’uyu munyemari, na yo ntikibaye kuri iyi tariki kuko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahise buyisubika habura amasaha macye ngo ibe.

Itangazo ryashyizwe hanze na Kiyovu Sports mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, rigira riti “Kubera ubusabe bw’abagize Board ya Kiyovu Sports Association, Inama y’Inteko rusange yari iteganyijwe tu itariki 01/10/2022 ntikibaye.”

Iri tangazo risoza rivuga ko indi tariki iyi Nama y’Inteko Rusange izaberaho, izatangazwa nyuma.

Ikipe ya Kiyovu Sports ni imwe mu zagerageje gushora imari mu myaka ibiri ishize, byumwihariko mu kugura abakinnyi dore ko yagiye igura abakinnyi bakomeye mu Rwanda ndetse no mu karere.

Gusa ntiyahiriwe kuko nko mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 aho Mvukiyehe yari akinafata umwanya wo kuyobora iyi kipe, nko muri shampiyona yatsinzwe imikino myinshi mu gihe yari yaraguze abakinnyi bakomeye.

No mu shamiyona ya 2021-2022, yakomeje gukubana na APR FC, birinda bigera ku mukino wa nyuma, ntawuramenya izegukana igikombe hagati y’aya makipe yombi, ariko APR iza kukegukana iyirusha inota rimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + sixteen =

Previous Post

Singapore: P.Kagame yageze muri Kaminuza ikomeye ku Isi atangamo ikiganiro gitegerezanyijwe amatsiko

Next Post

Ishyaka ryari ryasabye u Rwanda kuganira n’Imitwe yose irurwanya ryagoroye imvugo rinasaba imbabazi

Related Posts

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ishyaka ryari ryasabye u Rwanda kuganira n’Imitwe yose irurwanya ryagoroye imvugo rinasaba imbabazi

Ishyaka ryari ryasabye u Rwanda kuganira n’Imitwe yose irurwanya ryagoroye imvugo rinasaba imbabazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.