Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kiyovu Sports yasubitse igitaraganya inteko rusange yari iteganyijwe

radiotv10by radiotv10
30/09/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Kiyovu Sports yasubitse igitaraganya inteko rusange yari iteganyijwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kiyovu Sports bwasubitse Inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, nyuma yuko uwari Perezida wayo Juvenal Mvukiyehe yeguye ku mpamvu zirimo kuba abona atazesa imihigo yari yariyemeje.

Iyegura rya Mvukiyehe Juvenal ryabaye kimomo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, gusa ibaruwa isaba kwegura, yayanditse tariki 28.

Ni ibaruwa avugamo ko yeguye ku mpamvu ze bwite ariko “no ku mpamvu yindi yuko mbona ntazagera ku ntego nari niyemeje, bityo nkaba mbikoze kugira ngo mu nteko rusange iteganyijwe ku wa 01/10/2022 mube mwabigeza mu nteko rusange hashakwe abandi bafata uwo mwanya.”

Gusa iyi Nteko rusange yagombaga kuzagezwaho ubwegure bw’uyu munyemari, na yo ntikibaye kuri iyi tariki kuko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahise buyisubika habura amasaha macye ngo ibe.

Itangazo ryashyizwe hanze na Kiyovu Sports mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, rigira riti “Kubera ubusabe bw’abagize Board ya Kiyovu Sports Association, Inama y’Inteko rusange yari iteganyijwe tu itariki 01/10/2022 ntikibaye.”

Iri tangazo risoza rivuga ko indi tariki iyi Nama y’Inteko Rusange izaberaho, izatangazwa nyuma.

Ikipe ya Kiyovu Sports ni imwe mu zagerageje gushora imari mu myaka ibiri ishize, byumwihariko mu kugura abakinnyi dore ko yagiye igura abakinnyi bakomeye mu Rwanda ndetse no mu karere.

Gusa ntiyahiriwe kuko nko mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 aho Mvukiyehe yari akinafata umwanya wo kuyobora iyi kipe, nko muri shampiyona yatsinzwe imikino myinshi mu gihe yari yaraguze abakinnyi bakomeye.

No mu shamiyona ya 2021-2022, yakomeje gukubana na APR FC, birinda bigera ku mukino wa nyuma, ntawuramenya izegukana igikombe hagati y’aya makipe yombi, ariko APR iza kukegukana iyirusha inota rimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

Singapore: P.Kagame yageze muri Kaminuza ikomeye ku Isi atangamo ikiganiro gitegerezanyijwe amatsiko

Next Post

Ishyaka ryari ryasabye u Rwanda kuganira n’Imitwe yose irurwanya ryagoroye imvugo rinasaba imbabazi

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ishyaka ryari ryasabye u Rwanda kuganira n’Imitwe yose irurwanya ryagoroye imvugo rinasaba imbabazi

Ishyaka ryari ryasabye u Rwanda kuganira n’Imitwe yose irurwanya ryagoroye imvugo rinasaba imbabazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.