Ishyaka ryari ryasabye u Rwanda kuganira n’Imitwe yose irurwanya ryagoroye imvugo rinasaba imbabazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) riyoborwa na Hon Frank Habineza, ryari riherutse gusaba Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’Imitwe yose iyirwanya, ryagaragaje abadakwiye kuganira n’u Rwanda, riboneraho gusaba imbabazi.

Mu kiganiro Dr Frank Habineza uyobora iri shyaka yagiranye n’abanyamakuru tariki 05 Kanama 2022, yasabye Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na yo yaba abitwaje intwaro n’abatazitwaje.

Izindi Nkuru

Ni ingingo itaravuzweho rumwe kuko, kuvuga gutya byumvikanagamo ko u Rwanda rukwiye kwicara ku meza amwe n’imitwe yose irimo na FDLR yshinzwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse bagakomeza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda yavuze kenshi ko idashobora kuganira n’uyu mutwe wanamaze kujya ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba kubera amahano yakozwe n’abawushinze bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.

Ishyaka DGPR ryasohoye itangazo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, ritangamo umucyo kuri ibi byatangajwe n’umuyobozi waryo utarigeze yerura ngo agaragaze imitwe yifuza ko yaganira n’u Rwanda ari na byo byatumye abantu bumva ko na FDLR ndetse n’indi mitwe y’iterabwoba iri muri yagira ibiganiro n’u Rwanda.

Iri tangazo rigira riti “Ntabwo Ishyaka DGPR ryari rigamije inabi ku Banyarwanda, ahubwo twari ku ihame dusangiye ryo gushimangira amahoro n’umutekano birambye biciye mu nzira y’ibiganiro.”

Iri shyaka rivuga ko ubutumwa bwaryo bwari bugamije gushimangira umurongo w’Igihugu w’ibiganiro ku Banyarwanda hagamijwe amahoro, ubumwe n’ubwiyunge nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Rigakomeza rivuga ko ibiganiro byavuzwe, bitareba “abakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi, abari mu mitwe y’iterabwoba, imitwe yitwaje intwaro, abashakishwa n’inkiko, abahamijwe ibyaha n’inkiko ndetse n’abahakana n’abapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, kubera ko hari amategeko n’inzego bibareba.”

Risoza rigira riti “Dusabye imbabazi Abanyarwanda bose bakomerekejwe n’iyo ngingo twavuze haruguru, kubera ko ntabwo ari byo twifuza.”

Iri shyaka risanzwe rinagaragaza ibikwiye guhinduka mu Rwanda, rivuga ko muri manisto itaha, bazakosora iyi ngingo basabiye imbabazi Abanyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru