Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, rwafashe icyemezo ko kohereza mu Rwanda abimukira n’abashaka ubuhungiro barebwaga n’amasezerano yasinywe hagati y’Ibihugu byombi, binyuranyije n’amategeko.
Ni icyemezo cyari gitegerejwe na Guverinoma y’u Bwongereza, yakunze kugaragaza ko yifuza ko amasezerano yagiranye n’u Rwanda, ashyirwa mu bikorwa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2023, Urukiko rw’Ikirenga rwaburanishije ubujurire ku cyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rukuru, rwanzuye ko aya masezerano atubahirije amategeko.
Uru Ruriko ahubwo rwavuze ko mu gihe aba bimukira n’abashaka ubuhungiro barebwaga n’aya masezerano bakoherezwa mu Rwanda, hari impungenge ko bahita boherezwa mu Bihugu baturutsemo.
Abacamanza ku bwiganze bwo hejuru b’uru Rukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza runasumba izindi muri iki Gihugu, bemeranyijwe kuri iki cyemezo.
Umucamazan Reed ukuriye uru Rukiko, yavuze ko kohereza mu Rwanda abarebwaga n’aya masezerano, birimo akaga kuko bashoboza kuzahita basubizwa mu Bihugu bavuyemo bahunze.
Ni icyemezo ku bujurire bwari bwatanzwe na Guverinoma y’u Bwongereza, nyuma y’uko Urukiko rw’Ubujurire, muri Kamena uyu mwaka, na rwo rwari rwafashe icyemezo cyo gutesha agaciro iyi gahunda, na rwo rwari rwavuze ko inyuranyije n’amategeko.
Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2022, Urukiko Rukuru rw’i London, rwo rwari rwahaye umugisha iyi gahunda, ariko abari barwiyambaje, bahita bujuririra mu Rukiko rw’Ubujurire ari na rwo rwanzuye ko uyu mugambi unyuranyije n’amategeko, na bwo Guverinoma ikajuririra Urukiko rw’Ikirenga rusumba izindi muri kiriya Gihugu.
RADIOTV10