Kompanyi ya Wealmoor iri mu za mbere mu Bwongereza zitumiza hanze umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ukiri umwimerere, watangaje ko ku munsi wakira Toni 5 z’umusaruro uturuka mu Rwanda, kandi ko wifuza kuwukuba inshuro 10.
Iyi kompanyi ya Wealmoor izwiho umwihariko wo kwinjiza mu Bwongereza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bikiri umwimerere, by’umwihariko imboga n’imbuto.
Wealmoor isanzwe itumiza uyu musaruro mu Bihugu nk’u Rwanda, Kenya, Peru, Espagne, Brazil, Gambia na Senegal, na yo ikawugurisha ahantu hatandukanye
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye; muri iki Cyumweru yasuye iyi kompanyi, anagirana ibiganiro n’ubuyobozi bwayo by’uburyo yarushaho gutumiza umusaruro mwinshi uturuka mu Rwanda.
Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, bivuga ko iyi Kompanyi ya Wealmoor, “iza ku isonga mu gutumiza umusaruro ukiri umwimerere uwinjiza mu Bwongereza, ubu winjiza toni eshanu zituruka mu Rwanda ku munsi.”
Ibiro bya Ambasade y’u Rwanda, bikomeza bigira biti “Inkuru ishimishije: Barateganya kuzamura umusaruro batumiza mu Rwanda ukagera kuri toni 50 ku munsi, mu gufungura amahirwe yagutse ku bahinzi.”
Umusaruro utumizwa n’iyi kompanyi mu Rwanda, wiganjemo imboga, nk’imiteja, karoti, urusenda ndetse n’imbuto nka avoka, bikaba umusaruro ukunzwe na benshi mu Bihugu binyuranye ku Isi kubera umwimerere n’ireme ryabyo.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), yagaragaje ko umwaka wa 2023 wasize amafaranga yavuye mu musaruro woherejwe hanze ari miliyoni 857,2$ (arenga miliyari 1 125 Frw) avuye kuri miliyoni 640,9$ bwari bwinjije mu mwaka wa 2021-2022, aho habayeho izamuka rya 33,74%.
RADIOTV10