• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ku munsi umwe Polisi y’u Rwanda yafashe ibilo 13 by’urumogi mu Turere tubiri

radiotv10by radiotv10
27/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ku munsi umwe Polisi y’u Rwanda yafashe ibilo 13 by’urumogi mu Turere tubiri
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yafashe urumogi rupima ibilo 13, rurimo urwafatiwe mu Karere ka Huye n’urwafatiwe mu ka Nyagatare, rwari rufitwe n’abiganjemo abakiri urubyiruko.

Uru rumogi rwafashwe ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023, rurimo ibilo bitanu (5) rwafatanwe umugore w’imyaka 20 warusanganywe iwe mu rugo, ndetse n’udupfunyika 17 twafatanywe umusore w’imyaka 23, bafatirwa mu Mudugudu wa Nyanza mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko aba bantu bafashwe nyuma y’uko hari umuturage watanze amakuru kuri uriya musore wari ugiye gukwirakwiza urumogi.

SP Emmanuel Habiyaremye ati “Abapolisi bahise bamufatana udupfunyika 17. Akimara gufatwa yavuze ko avuye kururangura ku mugore urucururiza muri ako Kagari, Abapolisi bageze iwe bahasanga ibilo bitanu yari asigaranye, ahita na we afatwa.”

Naho mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Gashenyi mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare, ho hafatiwe ibilo umunani (8) by’urumogi, byari bifitwe n’umusore wahise acika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uru rumogi rwari ruzanywe n’umusore arukuye muri Uganda arufite mu mufuka, ariko akibona inzego z’umutekano ziri mu kazi ariruka aracika, ubu akaba akiri gushakishwa.

Abafashwe bo mu Karere ka Huye, bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Huye kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa uwatorotse wo mu Karere ka Nyagatare.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + fifteen =

Previous Post

Hatangajwe ko abarenga miliyoni 100 ku Isi bavuye mu byabo bakaba impunzi, Congo igarukwaho

Next Post

Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje umubare w’Abanyarwanda bagaruriwe nzira bagiye gucuruzwa biganjemo abakobwa

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje umubare w’Abanyarwanda bagaruriwe nzira bagiye gucuruzwa biganjemo abakobwa

Gen (Rtd) Kabarebe yatangaje umubare w’Abanyarwanda bagaruriwe nzira bagiye gucuruzwa biganjemo abakobwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.