Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwakoreye ibirori byo gusezerera abasirikare barimo abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, ndetse n’abarangije amasezerano y’akazi.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2025 cyayobowe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda wari uhagarariye Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Ibi birori byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ubuyobozi bwa RDF ku Kimihurura, cyitabiriwe n’abasirikare banyuranye barimo abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda, nk’Umugaba Mukuru wazo, General Mubarakh Muganga, Abajenerali, abasirikare bo ku rwego rw’abofisiye bakuru ndetse n’abafite andi mapeti.
Juvenal Marizamunda yashimiye aba basirikare uburyo bakoreye Igihugu mu gihe cyari kibakeneye. Ati “mwahagaze gitwari mu rugamba rwo Kwibohora, muhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, kandi mwabaye umusingi wo kongera kubaka Igihugu cyacu. Mwagize uruhare rukomeye mu kuzamura RDF igira imbaraga zikomeye kandi iba igisirikare cy’umwuga yaba ku rwego rw’u Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.”
Minisitiri w’Ingabo yavuze ko umusanzu wabo mu ngabo z’u Rwanda usize umurage uzaramba ukanabera urugero abandi, anabibutsa ko nubwo bagiye mu kiruhuko ariko bazakomeza kuba abo mu muryango wa RDF.
Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza, wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko batewe ishema n’uburyo RDF ihagaze ndetse bishimira uruhare bagize mu gutuma igera kuri uru rwego, anasezeranya ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ko biteguye gukomeza gukorera Igihugu mu bundi buryo.
Ati “Turashimira byimazeyo Perezida wa Repubulika ku bw’imiyoborere ye y’icyitegererezo n’urugero yagiye aha RDF, byatumye iba igisirikare gikomeye kandi cyubashywe bihambaye yaba ku rwego rw’Igihugu no ku rwego mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati “Nubwo uyu munsi dukuyemo impuzankano ya gisirikare ariko ntabwo tuvuye mu nshingano zo gukorera Igihugu.”
Maj Gen (Rtd) Wilson Gumisiriza ni umwe mu basirikare bari mu rugamba rwo Kwibohora, akaba yaranagize imyanya mu buyobozi bukuru bwa RDF, aho yayoboye Umutwe w’Ingabo ukoresha imodoka nini za gisirikare (Mechanized Infantry).
Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga na we yashimiye aba basirikare ku bwitange bwabaranze n’umuhate ndetse n’uruhare rukomeye bagize mu kubaka Igihugu.

RADIOTV10