Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko yatanze indi nkunga y’ubutabazi igizwe n’ibiribwa n’imiti, byo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara yo muri Gaza, ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas.
Byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, ko u Rwanda rwatanze iyi nkunga igizwe n’ibiribwa n’imiti, yongeye gutangwa binyujijwe mu Mmuryango Jordan Hashemite Charity Organization.
Iri tangazo rivuga ko “N’ubundi nk’uko byakozwe mu Ugushyingo 2024, iyi nkunga y’uyu munsi y’umusanzu w’imbaraga z’amahanga mu butabazo, yakiriwe na Amman wo mu Muryango Jordan Hashemite Charity Organization ikaba igizwe na toni zirenga 20 z’ibiribwa n’imiti.”
Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, nabwo Guverinoma y’u Rwanda yari yatanze inkunga yo gufasha abo muri Gaza bagizweho ingaruka n’iriya ntambara, yo yari toni 19 zigizwe n’ibiribwa byarimo n’ibigenewe abana.
Nanone kandi mu mwaka wari wabanjirije ushize, muri 2023, Guverinoma y’u Rwanda na bwo yari yatanze indi nkunga ya Toni 16 zari zigizwe n’ibibwa, ibinyobwa ndetse n’imiti, na byo byo kugoboka abari mu kaga kubera iyi ntambara.

RADIOTV10