Umuryango uharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa bagezwa mu butabera, “Le Collectif des parties civiles pour le Rwanda” (CPCR) wishimiye umwanzuro w’ubuyobozi bw’umujyi wa Orléans mu Bufaransa, wo guhagarika igikorwa cyo gushyingura Protais ZIGIRANYIRAZO muri uyu mujyi.
Bwana Serge GROUARD Mayor w’umujyi wa Orléans afata umwanzuro wo guhagarika ishyingurwa rya Protais Zigiranyirazo,ryari riteganyijwe uyu wa kane tariki ya 28 Nzeli 2025, yashingiye ku ngingo ebyiri zigaragara mu itangazo ubuyobozi bw’uyu mujyi bwasohoye kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Kanama 2025.
Izi zirimo kuba Protais ZIGIRANYIRAZO, uherutse kugwa mu bitaro mu gihugu cya Niger ngo yarakurikiranweho ibyaha biremereye bya jenoside, bityo ko kumushyingura mu irimbi rikuru ry’umujyi, byaba ari ukwambura icyubahiro abahitanwe na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse no gushinyagurira imiryango y’abayirokotse.
Mayor yavuze kandi ko kuba byari biteganyijwe ko abantu bagera kuri 400 bo ku ruhande rwa nyakwigendera bagombaga kwitabira uyu muhango nabyo biteye impungenge z’umutekano,kuko ngo hashoboraga guhindurwa ikoraniro ry’abapfobya cyangwa abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bikaba byakurura ubushyamirane hagati yabo n’abamagana ibikorwa by’ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda baba mu bufaransa.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Kanama 2025, umuryango uharanira ko abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa bagezwa mu butabera, (CPCR), waherukaga gutanga impuruza wamagana igikorwa cyo gushyingurwa Protais ZIGIRANYIRAZO muri uyu mujyi.
Madame Dafrose Gauthier umwe mu bayobora uyu muryango yabwiye Radio/TV10 ko ”ikintu twavuga ni ugushimira Meya wa Orlean kuko ni igikorwa cy’ubutwari yakoze nabonye na Musenyeri wari gusoma misa nawe yabihagaritse.Ni ubutwali kandi ntibikunze kubaho”
Ubusanzwe amategeko yo mu bufaransa ateganya ko iki cyemezo gishobora kujuririrwa mu rukiko rushinzwe ibirego by’imiyoborere “le Tribunal administrative.”
Radio/TV 10 ntiyabashije kuvugana n’abo ku ruhande rw’umuryango wa Protais ZIGIRANYIRAZO ngo hamenyekane uko bakirye uyu mwanzuro cyangwa niba bateganya kujuririra iki cyemezo cy’ubuyobozi bw’umujyi wa Orleans.
Uyu mugabo uvukana na Agatha KANZIGA umugore w’uwahoze ayobora u Rwanda, Juvenal HABYARIMANA, yabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri mbere y’umwaka wa 1994 kandi yakurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha.
Muri 2008 Zigiranyirazo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20 n’uru rukiko ajuririra iki cyemezo,muri 2009 Urugereko rw’Ubujurire rumugira umwere.
ZIGIRANYIRAZO Kimwe n’abandi banyarwanda barindwi babuze ibihugu bibakira, barimo abagizwe abere n’abari gusoza ibihano bakatiwe n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda, yajyanwe muri Niger ari naho yaguye kuwa 3 Kanama uyu mwaka wa 2025.
Jules NTAHOBATUYE
RADIOTV10