Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

radiotv10by radiotv10
05/09/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko urwego rw’ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere, rukwiye gushyirwamo politiki n’imirongo bituma ikiguzi cyarwo kigabanuka, bityo ingendo z’indege ntizikomeze kuba iz’ab’abifite gusa.

Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama Nyafurika ‘Aviation Africa Summit and Exhibition’ yiga ku ngendo zo mu kirere iri kubera i Kigali.

Perezida Kagame yavuze ko urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ku Mugabane wa Afurika rukwiye gukomeza gushyirwamo impinduka kugira ngo icyerekezo cy’uyu Mugabane kigerweho.

Ati “Kuri Afurika, icyerekezo kirasobanutse, ni ugushora imari mu rwego rukomeye rw’ingendo zo mu kirere dore ko ari n’ingenzi mu kubaka umusingi w’iterambere ry’Ubukungu.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu rugendo rwo gukomeza kuzamura ubukungu bw’Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, bisaba ko haba hari urwego rw’ingendo zo mu kirere rushinze imizi.

Ati “Imibare irivugira. Mu myaka iri imbere, abagenzi berecyeza muri Afurika bazikuba kabiri. Ku rwego rw’Umugabane hari imbaraga zashyizwemo mu gufungura ikirere cyacu binyuze mu mishinga inyuranye irimo ‘single air, Africa air transport market. Isoko Rusange Nyafurika (African Continental Free Trade Area) na ryo ni urufunguzo rw’ingenzi mu kuzamura ubukungu.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwo rukomeje kugira uruhare muri uru rugendo rwo guteza imbere isoko rusange no gufungurira amarembo abantu, rubinyujije muri politiki n’amategeko yarwo, kandi ko rwifuza ko n’ibindi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika bibigenza uko.

Ati “Nk’urugero, twakuyeho ikiguzi cya Visa ku Banyafurika bose. Gushishikariza abagore n’abakobwa kujya mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, na byo bigomba kuza mu byihutirwa. Nituramuka tubishyize mu bikorwa neza, iyi mirongo ishobora kuzahanga imirimo myinshi n’umusingi ufatika mu guhanga udushya.”

Yavuze kandi ko Sosiyete y’u Rwanda y’indege RwandAir yaguye ibyerecyezo yerecyezamo nubwo uyu Mugabane wa Afurika ukomeje kugira imbogamizi z’igiciro kikiri hejuru ndetse n’ibura ry’ibikorwa remezo, muri uru rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.

Ati “Ibi bituma urujya n’uruza bw’abantu n’imizigo, birushaho guhenda ugereranyije n’uko byagakwiye. Ingendo ntabwo zikwiye kuba iz’abakire gusa. Twese dukeneye gukorana bya hafi n’inzego zacu, byumwahariko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na (ASECNA), kandi ni n’ingenzi guha imbaraga izi nzego kugira ngo twizere ko ubushobozi bwazo buri ku rwego rw’intego zazo mu kugira uruhare mu kugera ku cyerekezo cy’ikirere kimwe ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’Umugabane wacu.”

Perezida Kagame yavuze ko Ibihugu by’uyu Mugabane wa Afurika bikwiye gutahiriza umugozi umwe, kuko bifite ibisabwa byose ndetse n’ubushobozi bikenewe.

Perezida Kagame ubwo yageraga muri Convention Center gufungura ku mugaragaro iyi nama
Yavuze ko abagore n’abakobwa bakwiye kwinjizwa muri uru rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame kandi yasuye bimwe mu bikorwa biri kumurikirwa muri iyi nama birimo indege igiye itagira umupilote igiye kwifashishwa mu ngendo mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 9 =

Previous Post

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

Next Post

Amakuru agezweho ku watangaje ibihuha bica igikuba cy’ibyo yavugaga ko byabaye i Musanze

Related Posts

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

by radiotv10
15/12/2025
0

After a brutal attack carried out by the FDLR terrorist group in Walikale Territory left four civilians dead. Rwanda’s Minister...

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Umusesenguzi mu bya Politiki, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ibyakunze gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko yifuza gutera u Rwanda,...

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yagaragarije Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, amatariki yagiye...

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

by radiotv10
15/12/2025
0

Kigali, Rwanda - Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda ) is excited to announce an exclusive 5% cashback for MoMoApp...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

15/12/2025
Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Amakuru agezweho ku watangaje ibihuha bica igikuba cy’ibyo yavugaga ko byabaye i Musanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.