Perezida Paul Kagame avuga ko urwego rw’ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere, rukwiye gushyirwamo politiki n’imirongo bituma ikiguzi cyarwo kigabanuka, bityo ingendo z’indege ntizikomeze kuba iz’ab’abifite gusa.
Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2025 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama Nyafurika ‘Aviation Africa Summit and Exhibition’ yiga ku ngendo zo mu kirere iri kubera i Kigali.
Perezida Kagame yavuze ko urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ku Mugabane wa Afurika rukwiye gukomeza gushyirwamo impinduka kugira ngo icyerekezo cy’uyu Mugabane kigerweho.
Ati “Kuri Afurika, icyerekezo kirasobanutse, ni ugushora imari mu rwego rukomeye rw’ingendo zo mu kirere dore ko ari n’ingenzi mu kubaka umusingi w’iterambere ry’Ubukungu.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu rugendo rwo gukomeza kuzamura ubukungu bw’Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, bisaba ko haba hari urwego rw’ingendo zo mu kirere rushinze imizi.
Ati “Imibare irivugira. Mu myaka iri imbere, abagenzi berecyeza muri Afurika bazikuba kabiri. Ku rwego rw’Umugabane hari imbaraga zashyizwemo mu gufungura ikirere cyacu binyuze mu mishinga inyuranye irimo ‘single air, Africa air transport market. Isoko Rusange Nyafurika (African Continental Free Trade Area) na ryo ni urufunguzo rw’ingenzi mu kuzamura ubukungu.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwo rukomeje kugira uruhare muri uru rugendo rwo guteza imbere isoko rusange no gufungurira amarembo abantu, rubinyujije muri politiki n’amategeko yarwo, kandi ko rwifuza ko n’ibindi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika bibigenza uko.
Ati “Nk’urugero, twakuyeho ikiguzi cya Visa ku Banyafurika bose. Gushishikariza abagore n’abakobwa kujya mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, na byo bigomba kuza mu byihutirwa. Nituramuka tubishyize mu bikorwa neza, iyi mirongo ishobora kuzahanga imirimo myinshi n’umusingi ufatika mu guhanga udushya.”
Yavuze kandi ko Sosiyete y’u Rwanda y’indege RwandAir yaguye ibyerecyezo yerecyezamo nubwo uyu Mugabane wa Afurika ukomeje kugira imbogamizi z’igiciro kikiri hejuru ndetse n’ibura ry’ibikorwa remezo, muri uru rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.
Ati “Ibi bituma urujya n’uruza bw’abantu n’imizigo, birushaho guhenda ugereranyije n’uko byagakwiye. Ingendo ntabwo zikwiye kuba iz’abakire gusa. Twese dukeneye gukorana bya hafi n’inzego zacu, byumwahariko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na (ASECNA), kandi ni n’ingenzi guha imbaraga izi nzego kugira ngo twizere ko ubushobozi bwazo buri ku rwego rw’intego zazo mu kugira uruhare mu kugera ku cyerekezo cy’ikirere kimwe ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’Umugabane wacu.”
Perezida Kagame yavuze ko Ibihugu by’uyu Mugabane wa Afurika bikwiye gutahiriza umugozi umwe, kuko bifite ibisabwa byose ndetse n’ubushobozi bikenewe.



RADIOTV10