Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kugira amasoko yegeranye byabaye amahirwe ku baturage bizanira amarira abacuruzi

radiotv10by radiotv10
20/01/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Kugira amasoko yegeranye byabaye amahirwe ku baturage bizanira amarira abacuruzi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Ndatemwa ryo mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, bararira ayo kwarika kubera kubura abakiliya, biterwa no kuba isoko rya Kiramuruzi begeranye rirema ku munsi ubanziriza uw’iryabo, ku buryo nta baza kubagurira.

Isoko rya Kiramuruzi rirema ku wa Gatandatu no ku wa Mbere, mu gihe iryo mu Ndatemwa rirema ku wa Kabiri, ariko abaricururizamo, bavuga ko bari gukorera mu bihombo gusa, kuko abakabaguriye, baba bahashye mu rya Kiramuruzi.

Umwe ati “Ubundi bari bakuyeho Kiramuruzi ku wa Kabiri kugira ngo iri rireme ariko nta mbaraga rifite ntirijya rirema ryarananiranye.”

Undi witwa Beninka Emeritha avuga ko muri aka gace hari amasoko arema ku minsi yegeranye, ku buryo hari abacuruzi babihomberamo byumwihariko aba bacururiza mu rya Ndatemwa.

Ati “Rwagitima rirarema ku wa Gatatu, riba ryaremye hariya Kiramuruzi, ubwo rero abantu bavuye muri ayo masoko baba bahaze bakaba bishakira kwigira Rwagitima hano rikarema nabi.”

Aba bacuruzi basaba ko isoko ryo ku wa mbere rya Kiramuruzi ryakurwaho, bakabasigira iryo ku wa Gatandatu, kuko byatuma iri ryabo rya Ndatemwa ribona abaza kurihahiramo.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonard agira inama aba bacuruzi kujya bacuruza ibikenewe muri aka gace.

Yagize ati “Icyiza ni ku muhanda kuri kaburimbo ku buryo bashobora gutagetinga abajya za Kigali n’ahandi ku buryo ryakwaguka. Guhindura umunsi ntabwo ari cyo gisubizo, igisubizo mbona ni ukwegera abahacururiza kugira ngo bumve ko nibo bagomba gukurura abakiriya.”

Uyu Muyobozi avuga ko ubuyobozi buzaganiriza aba bacururiza mu Isoko rya Ndatemwa, bukabagira inama yo gutekereza ibihingwa bihaboneka kugira ngo bibe umwihariko waho uzajya utuma abaturage barirema ku bwinshi.

Abakiliya barabura
Abacuruzi bavuga ko bibabangamira
Ibicuruzwa bimwe birabapfana kubera kubura abaguzi

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + ten =

Previous Post

Musanze: Hasobanuwe impamvu hafashwe icyemezo cyo kwica imbogo zari zatorotse Pariki

Next Post

Perezida wa Togo yashimiye Perezida Kagame uburyo yamwakiriye

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Togo yashimiye Perezida Kagame uburyo yamwakiriye

Perezida wa Togo yashimiye Perezida Kagame uburyo yamwakiriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.