Leta y’u Rwanda ifite ubutaka burenga Hegitari 90 yahawe mu bihugu bitandukanye birimo uburi muri Kenya, Tanzania na Djibouti, gusa ntiburabyazwa umusaruro kubera impamvu zitandukanye n’ubwo ngo hari gutekerezwa uburyo bwakoreshwa.
Mu 1986, Leta ya Kenya yahaye iy’u Rwanda Hegitari 13 zihereeye ku cyambu cya Mombasa, mu 1987 Tanzania na yo iha u Rwanda Hegitari 18 naho muri 2014 Djibouti na yo iha u Rwanda Hegitari 60.
Ubu butaka bwose buherereye mu byanya by’ubucuruzi, kugeza ubu ntiburabyazwa umusaruro na Leta y’u Rwanda yabuhawe kubera imibanire myiza n’ibi Bihugu birimo ibyo mu karere.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Esperance Mukamana avuga ko ubukererwe bwo kubyaza umusaruro ubu butaka ari kimwe n’ubukererwe bw’ubutaka bwa Leta buri mu gihugu imbere.
Ati “Kugira ngo Leta ikore ibikorwa bitandukanye, haba hari ibyihutirwa. Icyo nababwira ni uko nk’uko ubutaka buri mu Gihugu tutahita tububyaza umusaruro icyarimwe na buriya ni ko bimeze.”
Esperance Mukamana avuga ko Leta y’u Rwanda itigeze yirengagiza ubu butaka yahawe na biriya Bihugu ndetse ko u Rwanda rwongera kubishimira kandi ko kububyaza umusururo biri mu nzira nubwo nta gihe runaka bizaba byakozwemo.
Ati “Ntabwo twavuga ngo twihaye imyaka ibiri cyangwa itatu kuko ubutaka ntaho bujya ariko nubwo ntaho bujya ntabwo bivuze ngo turabutereranye.”
Byibuze hagati y’imyaka 9 na 36, ni yo ubu butaka bumaze budakoreshwa, hashingiwe kubihe bitandukanye u Rwanda rwabuhawemo mu gihe umuturage wo mu Rwanda umaze imyaka 3 ikurikirana adakoresha ubutaka bwe, arabwamburwa bukajya mu biganza bya leta.
Itegeko rigenga ubutaka ryo muri 2013 riteganya ko ubutaka bwa Leta na bwo butabyazwa umusaruro buhabwa ababishoboye mu gihe cy’imyaka 5.
Leta y’u Rwanda iherutse kuvuga ko hari gutekerezwa uburyo bwo gukorana n’abikorera kugira ngo bakoreshe ubwo butaka mu buryo bw’ubucuruzi.
RADIOTV10