Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuki ubutaka bwahawe u Rwanda bumaze imyaka 30 budakoreshwa kandi buri ahari amafaranga?

radiotv10by radiotv10
13/01/2022
in MU RWANDA
0
Kuki ubutaka bwahawe u Rwanda bumaze imyaka 30 budakoreshwa kandi buri ahari amafaranga?
Share on FacebookShare on Twitter

Leta y’u Rwanda ifite ubutaka burenga Hegitari 90 yahawe mu bihugu bitandukanye birimo uburi muri Kenya, Tanzania na Djibouti, gusa ntiburabyazwa umusaruro kubera impamvu zitandukanye n’ubwo ngo hari gutekerezwa uburyo bwakoreshwa.

Mu 1986, Leta ya Kenya yahaye iy’u Rwanda Hegitari 13 zihereeye ku cyambu cya Mombasa, mu 1987 Tanzania na yo iha u Rwanda Hegitari 18 naho muri 2014 Djibouti na yo iha u Rwanda Hegitari 60.

Ubu butaka bwose buherereye mu byanya by’ubucuruzi, kugeza ubu ntiburabyazwa umusaruro na Leta y’u Rwanda yabuhawe kubera imibanire myiza n’ibi Bihugu birimo ibyo mu karere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka, Esperance Mukamana avuga ko ubukererwe bwo kubyaza umusaruro ubu butaka ari kimwe n’ubukererwe bw’ubutaka bwa Leta buri mu gihugu imbere.

Ati “Kugira ngo Leta ikore ibikorwa bitandukanye, haba hari ibyihutirwa. Icyo nababwira ni uko nk’uko ubutaka buri mu Gihugu tutahita tububyaza umusaruro icyarimwe na buriya ni ko bimeze.”

Esperance Mukamana avuga ko Leta y’u Rwanda itigeze yirengagiza ubu butaka yahawe na biriya Bihugu ndetse ko u Rwanda rwongera kubishimira kandi ko kububyaza umusururo biri mu nzira nubwo nta gihe runaka bizaba byakozwemo.

Ati “Ntabwo twavuga ngo twihaye imyaka ibiri cyangwa itatu kuko ubutaka ntaho bujya ariko nubwo ntaho bujya ntabwo bivuze ngo turabutereranye.”

Byibuze hagati y’imyaka 9 na 36, ni yo ubu butaka bumaze budakoreshwa, hashingiwe kubihe bitandukanye u Rwanda rwabuhawemo mu gihe umuturage wo mu Rwanda umaze imyaka 3 ikurikirana adakoresha ubutaka bwe, arabwamburwa bukajya mu biganza bya leta.

Itegeko rigenga ubutaka ryo muri 2013 riteganya ko ubutaka bwa Leta na bwo butabyazwa umusaruro buhabwa ababishoboye mu gihe cy’imyaka 5.

Leta y’u Rwanda iherutse kuvuga ko hari gutekerezwa uburyo bwo gukorana n’abikorera kugira ngo bakoreshe ubwo butaka mu buryo bw’ubucuruzi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho

Next Post

Kigali: Hatangijwe ibarura ry’abikingije COVID kugira ngo hamenyekana abanze gufata urwo Gushimangira

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Hatangijwe ibarura ry’abikingije COVID kugira ngo hamenyekana abanze gufata urwo Gushimangira

Kigali: Hatangijwe ibarura ry’abikingije COVID kugira ngo hamenyekana abanze gufata urwo Gushimangira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.