Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu,…-Imyanzuro ya RPF-Inkotanyi

radiotv10by radiotv10
02/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu,…-Imyanzuro ya RPF-Inkotanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Inama Nkuru ya 15 y’Umuryango RPF-Inkotanyi yateranye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, yafatiwemo imyanzuro irimo uwo kurandura ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kugaragara ndetse no gukuraho imbogamizi zikiri mu mitangire ya Serivisi.

Iyi nama yatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, yagarutse ku bibazo bikibangamiye iterambere ry’Abanyarwanda.

Imyanzuro yafatiwe muri iyi nama yagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2022, igaruka ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyagarutsweho na Perezida Paul Kagae.

Umwanzuro wa 13 ugaruka kuri iki kibazo, ugira uti “Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibikorwa bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ababigiramo uruhare bagakurikiranwa n’Inzego z’ubutabera.”

Naho umwanzura wa 8, ugira uti “Gukemura burundu imbogamizi zikigaragara mu mitangire ya serivisi cyane cyane mu rwego rw’amahoteli no gufata ingamba zo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose.”

Perezida Paul Kagame yari yanagarutse ku kibazo cy’imitangire mibi ya serivisi ikiri mu ishoramari ry’amahoteli, aho yagarutse kuri zimwe muri Hoteli ziringana abakiliya.

Umukuru w’Igihugu yagarutse kuri iki kibazo ubwo yibutsaga abanyamahoteli ko mu minsi micye iri imbere u Rwanda ruzakira inama ya CHOGM, ababwira ko nibadahindura imikorere, bazatuma abashyitsi batahana isura mbi ku Rwanda.

Muri iyi minsi kandi hakomeje kugaragara ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango, aho bamwe mu bashakanye bagihohoterana ndetse bikanaviramo impfu kuri bamwe.

Muri iyi myanzuro y’Inama Nkuru ya RPF-Inkotanyi, harimo ugamije gushakira umuti iki kibazo, aho uwa 11 ugira uti “Kurushaho gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuryango harimo amakimbirane mu muryango, kudohoka ku nshingano yo gukurikirana uburere bw’abana, imirire mibi itera igwingira ry’abana n’indwara zitandukanye, isuku nke, abana bata ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka ziterwa n’ibyo bibazo.”

 

Abitabiriye Inama Nkuru y’Umuryango FPR INKOTANYI:

  1. Bemeje raporo y’ibikorwa byagezweho kuva mu mwaka wa 2019 kugeza muri Werurwe 2022 na gahunda y’ibikorwa 2022-2023 by’Umuryango FPR-INKOTANYI, bashishikariza buri wese kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo.
  2. Bemeje raporo y’ubugenzuzi bwakozwe na Komite Ngenzuzi ku mikorere y’inzego z’Umuryango RPF INKOTANYI n’imikoreshereze y’umutungo wayo mu myaka ya 2019-2020 na 2020-2021, biyemeza kunoza no gukosora ahagaragaye ibitaragenze neza.
  3. Abagize Inama Nkuru y’Umuryango FPR-INKOTANYI bamaze kungurana ibitekerezo ku ngingo zari kuri gahunda y’Inama bafashe imyanzuro ikurikira:
  4. Gukomeza kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda kugira ngo bahore biteguye guhangana n’ibibazo bihari n’ibishobora kuvuka, hagamijwe kwishakamo ibisubizo (home grown solutions).
  5. Kongera ishoramari ritanga imirimo hibandwa ku bikorerwa imbere mu Gihugu, kubyongerera ubwiza, kubikunda no kubikoresha, ndetse no kwagura amasoko yabyo mu bindi bihugu.
  6. Kwihutisha kubaka uruganda rutunganya ibikoresho bituruka ku mpu by’umwihariko inkweto.
  7. Kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga, gushaka uburyo haboneka indege zitwara imizigo (cargo) no kongera ibyumba bikonjesha (cold rooms).
  8. Gukemura burundu imbogamizi zikigaragara mu mitangire ya serivisi cyane cyane mu rwego rw’amahoteli no gufata ingamba zo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose.
  9. Kongera ibikorwa remezo muri rusange by’umwihariko mu rwego rw’uburezi n’ubuzima (amashuri, ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi…) hakanitabwa mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda ku buryo abaturiye imipaka babonera serivisi zose bakenera mu Gihugu ntibajye kuzishakira hanze yacyo.
  10. Kubungabunga ibidukikije nka bumwe mu buryo bwo kongera umusaruro ukomoka mu buhinzi turwanya isuri mu Gihugu hose, aho bikenewe Abanyarwanda bagahabwamo imirimo ibafasha kwivana mu bukene.
  11. Kurushaho gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuryango harimo amakimbirane mu muryango, kudohoka ku nshingano yo gukurikirana uburere bw’abana, imirire mibi itera igwingira ry’abana n’indwara zitandukanye, isuku nke, abana bata ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka ziterwa n’ibyo bibazo.
  12. Gukangurira urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange gukumira no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda ziterwa abangavu.
  13. Guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibikorwa bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ababigiramo uruhare bagakurikiranwa n’Inzego z’ubutabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Perezida Kagame muri CarFreeDay yanyuze ku baturage arabaramutsa bamwakirizanya impundu

Next Post

Ni bo ubwabo biyuburiye umubano- Muhoozi avuga kuri Perezida Kagame na Museveni

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka maremare, ni inshuti kuva cyera- Museveni

Ni bo ubwabo biyuburiye umubano- Muhoozi avuga kuri Perezida Kagame na Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.