Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuva ku mukarani, ukubura umuhanda, umuhinzi w’imiteja kugeza ku banyamahoteri- Inyungu za CHOGM zizagera kuri bose

radiotv10by radiotv10
04/05/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Kuva ku mukarani, ukubura umuhanda, umuhinzi w’imiteja kugeza ku banyamahoteri- Inyungu za CHOGM zizagera kuri bose
Share on FacebookShare on Twitter

Harabura ukwezi n’igice ngo u Rwanda rwakire Inama ya CHOGM itegerejwemo abantu babarirwa mu bihumbi bitanu, ikaba ibaye imwe mu nama zikomeye zizahuriramo abantu benshi zibaye ku Isi kuva icyorezo cya COVID-19 cyatanga agahenge aho yitezwemo inyungu nyinshi zizagera kuri benshi kugera no ku mukarani.

Byagarutsweho mu kiganiro Zinduka cyatambutse kuri Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Gicurasi 2022 cyari cyatumiwemo Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB), Nelly Mukazayire.

Muri iki kiganiro cyagarutse ku nyungu u Rwanda rwiteze muri iyi nama, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko u Rwanda rufite byinshi ruzungukira muri iyi nama nko kuba iki Gihugu cy’Imisozi igihumbi kizarushaho kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.

Avuga kandi ko u Rwanda ruzarushaho kunguka amaboko n’ubufatanye bw’Ibihugu binyuranye byaba ibizitabira iyi nama n’ibindi.

Ati “Tuvuge nko mu rwego rw’amashuri, kubona amahirwe yo kujya kwiga mu Bihugu biri mu Muryango bishobora korohera abanyeshuri bacu, hari ubucuruzi n’ubuahirane n’ubutwererane, isoko rigizwe n’abantu miliyari 2,5 ku Isi ni ku rundi rwego.”

Nelly Mukazayire, umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB/Rwanda Convention Bureau) avuga ko u Rwanda rumaze kwakira inama zikomeye ku buryo n’iyi ya CHOGM izagenda neza.

Yagarutse ku ngero z’inama y’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe [AU Summit] yabaye muri 2016 yitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagera muri 35 ndetse n’Ihuriro ry’Ubukuru izwi nka World Economic Forum ryabaye mu Rwnda muri 2016 ryitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu bagera muri 18.

Ati “Navuga ko tumaze kugira amahirwe yo kwakira inama zirimo abakuru b’Ibihugu zo ku rwego rukomeye gutyo, ari na byo bituma tugirirwa icyizere cyo cyo kuba twakwakira inama nk’izo.”

Nelly Mukazayire avuga ko muri uku kwakira inama nk’izi byagiye binasigira amasomo u Rwanda y’uburyo rwarushaho gutegura izi nama zikomeye.

Avuga ko by’umwihariko iyi ya CHOGM ije mu bihe bidasanzwe mu gihe Isi iri gusohoka mu cyorezo cya COVID-19 cyashegeshe Isi ndetse kikanahagarika ibikorwa nk’ibi by’inama zikomeye zahurizaga hamwe abantu benshi.

Ati “Ifite umwihariko y’uko ije tuvuye mu cyorezo cya COVID cyazahaje ubukungu cyane, ugereranyije ibyo bintu, ije ikenewe cyane, ije ije gufasha abanyarwa mu nzego zitandukanye, abantu ibihumbi bitanu cyangwa bitandatu kuba baje nyuma y’imyaka ibiri Isi yose ijegejwe n’icyorezo, ni ikintu cyiza ku Gihugu.”

 

Ukubura umuhanda n’umuhinzi w’ibijumba na bo bazarya kuri CHOGM

Nelly Mukazayire ukomeza agaragaza inyungu u Rwanda ruzakura muri iyi nama, avuga kandi ko aba bantu bose bagomba kuzagira aho bacumbika ndetse n’ibizabatunga kandi ko byose bizatangwa n’abikorera bo mu Rwanda.

Avuga kandi ko izo nyungu zitazagarukira ku bikorera bakomeye ahubwo ko bizagera no ku muturage wo hasi kuko abikorera bazatanga imisoro izavamo ibikorwa remezo bizagirira akamaro abaturarwanda bose.

Ati “Hari iyo suku, ari wa wundi ukubura ku muhanda, buriya uba umuhaye umurimo. Ihangamurimo iri mu kubasha kwitegura kwakira aba bantu rirahererekana rikagera kuri wa muhinzi uhinga ibijumba, n’imiteja n’ishyimbo tuzakenera mu kugaburira abo bashyitsi. Bimwongerera isoko ari butangeho bikanatanga n’iyo mirimo yose.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yashoye imari mu bikorwa byo kwitabira iyi nama, haba mu gusana imihanda ndetse no kubaka imishya n’ibindi bikorwa remezo binyuranye.

Nelly Mukazayire avuga ko kuba u Rwanda rwarashoye imari muri ibi bikorwa, hatahita hibazwa niba ibyo u Rwanda rwashoye ruzabigaruza.

Ati “Ibikorwa byose leta irimo gushyiramo imbaraga ni no ku nyungu z’abaturage, none se ugira ngo iriya mihanga nyuma ya CHOGM bazayijyana?, nitwe tuzakomeza kuyigendamo, none se amahoteli akoze neza, nyuma ya CHOGM, si twe tuzayatemberamo.”

Nelly Mukazayire avuga kandi ko uretse kuba Abaturarwanda bazakomeza gukoresha ibi bikorwa remezo, bizanarushaho kugaragaza neza isura y’u Rwanda ku buryo rwazanakomeza kugirirwa icyizere cyo kwakira inama zikomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Polisi yahagaritse uwari uvanye magendu muri DRC agiparika imodoka ahita abangira amaguru ingata

Next Post

APR ikoze impanuka igiye mu mukino w’ishiraniro

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo
MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
APR ikoze impanuka igiye mu mukino w’ishiraniro

APR ikoze impanuka igiye mu mukino w’ishiraniro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.