Ikigo cy’Igihugu gishizwe imyubakire (RHA/ Rwanda Housing Authority) kiratangaza ko imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro, izatwara miliyari 160 Frw.
Umuyobozi w’Agateganyo wa RHA, Noel Nsanzineza watangaje ko ibikorwa byo kuvugurura Stade Amahoro bizatwara Guverinoma aka kayaabo ka Miliyari 160 Frw, yemeje ko iyi Stade iherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, izaba yatunganye muri 2024.
Imirimo yo gusana iyi Stade yanatangiye kuko bimwe mu bikorwa byamaze gusenywa n’intebe, iri gukorwa na Komyanyi y’ubwubatsi y’Abanya-Turkia yitwa SUMMA.
Iyi mirimo yagiye ivugwa kuva hambere ariko ikagenda itinda gutangira, iri gukorwa hagendewe mu byiciro aho hatangiye gukorwa uruhande rumwe.
Noel Nsanzineza yabwiye The New Times ati “Amasezerano yamaze gushyirwaho umukono ndetse n’ibikorwa byaratangiye ubu biri gukorwa.”
Iyi Stade Amahoro idaheruka kwakira amarushanwa mpuzamahanga kuva muri 2021, yatumye ikipe y’Igihugu ndetse n’amakipe yo mu Rwanda yitabiraga amarushanwa mpuzamahanga atabasha kuyikiniramo aho ubu ari gutunganyirizwa iya Huye kugira ngo hazajye hakinirwa imikino.
Nsanzineza yemeza ko iyi Stade Amahoro nimara kuvugururwa izaba iri ku rwego rw’izemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru [FIFA] ndetse ko bizeye ko ubwo izaba yuzuye, FIFA izayemeza.
Biteganyijwe ko iyi stade nimara kuvugururwa, izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 barimo ibihumbi 25 bazaba bicaye, bikazatuma izaba ari yo stade nini izaba ibonetse mu Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda kandi izishyura miliyari 5 Frw azifashishwa mu bikorwa byo kuyikorera isuzuma.
RADIOTV10
Comments 1
Iryo suzuma ko umenya riba Ari danger! 5million zose ?!