Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kwibuka28: Ibikorwa biteganyijwe, Kwibukira ku nzibutso bizakorwa ariko ntibigomba kurenza amasaha 2

radiotv10by radiotv10
03/04/2022
in MU RWANDA
0
Kwibuka28: Ibikorwa biteganyijwe, Kwibukira ku nzibutso bizakorwa ariko ntibigomba kurenza amasaha 2
Share on FacebookShare on Twitter

Harabura iminsi micye ngo Abanyarwanda n’Inshuti zabo binjire mu Cyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène atangaza ko ibikorwa byo Kwibuka aho bizabera hose bitagomba kujya bitinda ngo birenze amasaha 2.

Yabivuze kuri iki Cyumweru tariki 03 Mata 2022 mu kiganiro yatanze kuri Televiziyo Rwanda, cyagarutse ku bikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatitsi kizatangira tariki 07 Mata 2022.

Yavuze ko gutangiza icyumweru cyo Kwibuka bizabera ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi ndetse no mu Midugudu yose itandukanye guhera saa tatu za mu gitondo.

Abaturage bazitabira iki gikorwa ku rwego rw’Umudugudu, bazahabwa ikiganiro cyamaze kugezwa mu Turere, ubundi bungurane ibirekerezo kuri icyo kiganiro ndetse n’imiterere y’aho batuye mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ku isaaha ya saa sita z’amanywa kuri iyo tariki Indwi Mata, abaturage bose bazakurikira ubutumwa nyamukuru buzatambuka ku bitangazamakuru by’Igihugu, ubundi batahe.

Dr Bizimana Jean Damascène atangaza ko nta rugendo rwo Kwibuka [Walk to Remember] ruzabaho kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Turacyari mu bihe bya COVID-19 kandi iyo abantu bagenda bari hamwe baba beranye byagorana. Twasanze uyu mwaka urugendo rwo kwibuka twarwihorera.”

Naho ijoro ry’ikiriyo ryo rizaba ariko na ryo rizabera kuri Radiyo na Televiziyo by’Igihugu.

Ibikorwa byo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, bigiye kuba ku nshuro ya gatatu hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyatumye bimwe mu bikorwa byari bisanzwe bikorwa bihagarara cyangwa bigakorwa mu bundi buryo.

Minisitiri Bizimana Jean Damascène avuga uyu mwaka, igikorwa cyo kwibukira ku nzibutso n’ahiciwe abantu bizakorwa ariko bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ati “Kureba umubare w’abagomba kujya ahibukorwa, ukubahirizwa, gusiga umwanya hagati y’aho bicaye, izo ngamba zose.”

Dr Bizimana uvuga ko kuri uyu wa Mbere amabwiriza yanditse azagezwa ku nzego z’ibanze, yavuze ko ibikorwa byo kwibuka aho bizabera hose bitagomba gutinda.

Ati “Turatanga inama ko kitarenza amasaha abiri kuko kibaye kirekire cyane hazamo ibindi bibazo, hazamo ikibazo cy’ihungabana, hazamo ibibazo byo gutinda ugasanga bigize n’ingaruka ku buzima bw’abantu, ni ngombwa ko kitarenza amasaha abiri.”

Dr Bizimana kandi yaboneye kwibutsa abaturarwanda kuzitabira ibi bikorwa byo kwibuka ari na ko banirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakanarwanya aho bayibona hose.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Lisansi yiyongereyeho 103Frw, Mazutu izamukaho 158 kandi Leta yatanze nkunganire ya Miliyari 6

Next Post

Isengesho rya Muhoozi ku Rwanda n Uganda yise iwabo hombi

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Isengesho rya Muhoozi ku Rwanda n Uganda yise iwabo hombi

Isengesho rya Muhoozi ku Rwanda n Uganda yise iwabo hombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.