Abanyamuryango n’ubuyobozi bwa Koperatice CODACE y’abahoze ari abashoferi ba Leta, bavuga ko igihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari umwanya wo kuzirikana ibyabaye no guharanira ko bitazongera ukundi, no guha ubutumwa abayipfobya ko imigambi yabo itazagira aho ibageza.
Byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi ubwo ubuyobozi n’abanyamuryango b’iyi Koperative ya CODACE bakoraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyaranzwe n’igikorwa cyo gusura Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishwe muri Jenoside.
Bamwe mu banyamuryango b’iyi Koperative bavuga ko uyu ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma bagaharanira icyatuma ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Rutayisire Rose “Iki gikorwa cyadushimishije cyane nk’abacitse ku cumu rya Jenoside, cyadusubijemo ibyishimo kiturinda kwiheba no kwigunga kuko hano kuri uru Rwibutso rwa Gisozi mpafite abavandimwe banjye, kuba rero CODACE yamfashije kuza kubibuka ndetse n’abandi bahashyinguye ni igikorwa gikomeye cyane.”
Akomeza avuga ko nubwo Jenoside yamusigiye ingaruka zikomeye, ariko ataheranywe n’agahinda kuko yaharaniye kubaho kandi neza nkuko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda itahwemye kubikangurira Abanyarwanda.
Ati “Abatwiciye bakadutwikira n’amazu bari bazi ko birangiye, ariko ubu mfite inzu yannjye, mfite n’imodoka yannjye n’abana nabashije kubarihira bariga. Ibyo byose byavuye mu kwiyubaka kandi ndabikesha Leta y’ubumwe.”
Muhumuza Iddi, na we ni umwe mu banyamuryango ba CODACE avuga ko Kwibuka Jenoside bibaha gutekereza ku byahise bityo bagafata ingamba zo guharanira icyatuma hatongera kuba amacakubiri.
Ygize ati “Kwibuka biduha gutekereza ku byahise bikaduha kwibuka uko u Rwanda twarusanze kuko njye nari umwe mu Nkotanyi. Kwibuka aho u Rwanda rwari ruri muri kiriya gihe nkongera nkareba aho rugeze rwiyubaka mu iterambere n’ibindi byinshi, bimpa rero kwibuka umuvu w’amaraso watembaga mu 1994. Ibyo byose bimpa kumenya agaciro ko kwibuka n’uko bifasha buri Munyarwanda.”
Umuyobozi wa Koperative CODACE, Nkusi Assier avuga ko abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatusti bakwiye kubihagarika kuko ntacyo bizabagezaho.
Yagize ati “Abapfobya Jenoside bo nibasubize amerwe mu isaho kuko nta gihe batayipfobeje ariko bamenye ko kuyipfobya no kuyihakana bitazigera bibaha imbaraga zo kugira icyo bageraho kandi bibuke ko n’abayihagaritse ntaho bagiye baracyahari, rero nemera ntashidikanya ko uhakana n’upfobya, umugambi wabo utazagerwaho.”
Mu rugamba rwo kwiyubaka no kwiteza imbere, Assier avuga ko bageze kuri byinshi bafatanyije nk’abanyamuryango, bahuje amateka kuko bamwe muri bo bari mu ngabo zahoze ari iza RPA, zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Utetiwabo Christine ahagarariye Ibuka mu Murenge wa Kanombe, avuga ko kwibuka kuri iyi nshuro ari ibyagaciro kwifatanya na CODACE kuko bamwe muri bo bari mu ngabo zabohoye Igihugu.
Yagize ati “kwifatanya na codace muri iki gikorwa cyo kwibuka ni iby’agaciro gakomeye kuri twe nk’abacitse ku icumu cyane ko CODACE igizwe n’abanyamuryango bari Inkotanyi ari nazo zagize uruhare mu kubohora iki Gihugu, zikarokora Abatutsi bicwaga zikanasubiza Igihugu kongera kubaho.”
CODACE ni Koperatice igizwe n’abanyamuryango basaga mirongo inani (80) bahoze ari abashoferi ba Leta, bamaze gusezererwa ubwo hashyirwagaho ikiswe zero sharuwa, bakishyira hamwe bagashinga iyi Koperative igamije gutwara abantu mu modoka ntoya.
RADIOTV10