Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yashyize hanze inyoborabikorwa ku Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ku munsi wa mbere w’icyumweru cy’Icyunamo, tariki Indwi Mata 2024 hateganyijwe ibirimo Urugendo rwo Kwibuka (Walk to Remember).
Iyi nyoborabikorwa, igaragaza ko Abanyarwanda n’Isi yose kuri iyi nshuro, bazakomeza kugendera ku ngingo igira iti “Kwibuka Twiyubaka” aho bimwe mu bikorwa n’ibiganiro biteganyijwemo harimo kuzagaragaza “umwihariko w’Umurnago Mpuzamahanga wo kutigira ku mateka, bigatuma ibyemezo wiyemeje byo kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, birimo guca burundu umutwe wa FDLR n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere bitubahirizwa.”
MINUBUMWE ivuga ko tariki 07 Mata 2025, “Icyumweru cy’Icyunamo kizatangirizwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari naho umuhango wo Kwibuka uzabera ku rwego rw’Igihugu.”
Kuri uwo munsi kandi hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember izahagurukira ku Nteko Ishinga Amategeko igasorezwa kuri BK Arena ahazabera “Umuhango w’Ikiriyo”.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kandi ivuga ko mu Turere “Icyumweru cy’Icyunamo kizatangirizwa ku Rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi Rwibutso ruzagenwa n’Akarere.”
Naho mu Midugudu yose hazaba igikorwa cyo Kwibuka kizarangwa no gutanga ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE no gukurikira ubutumwa bw’Umundi.
MINUBUMWE ivuga ko kuri uwo munsi (07 Mata 2025) “Ibikorwa byose n’indi mirimo byemerewe gukomeza nyuma y’igikorwa cyo Kwibuka. Ibikorwa nk’iby’ubutabazi (Farumasi ziri ku izamu, ibitaro n’amavuriro), bizakomeza guha serivisi ababigana kimwe no kujya gufata indege no kuzana abagenzi zizanye.”
Minisiteri ivuga ko kuva tariki 07 kugeza ku ya 12 Mata 2025, hateganyijwe ibikorwa byo Kwibuka ahantu hatandukanye mu Gihugu ku matariki yemeranyijweho n’inzego zibishinzwe.
Naho tariki 13 Mata 2025 hateganyijwe igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’Icyunamo, aho ku rwego rw’Igihugu kizabera ku Rwibutso rwa Rebero, ahazazirikanwa abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.
RADIOTV10