Umusore w’Umunyarwanda wari ufite imyaka 26 y’amavuko yiciwe muri Uganda aho yari amaze igihe atuye ariko ubuyobozi bw’iki Gihugu bukomeje kubigira ubwiru no kudakora iperereza ku cyo yaba yarazize.
Inkuru z’ibinyamakuru bikunze kugaruka ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi, zivuga ko umusore witwa Uwingabire Jean Claude yari amaze imyaka umunani (8) aba muri Uganda.
Urupfu rwe rwageze ku mubyeyi we Sebastian Habimana na we uherutse kwirukanwa na Uganda, ubwo yamuhamagaraga kuri telephone nk’uko bisanzwe ariko akitabwa n’undi muntu wahise amubwira ko umwana we yitabye Imana.
Bivugwa ko Uwingabire Jean Claude yiciwe mu Karere ka Rukiga muri Uganda, umurambo we ugahita ujyanwa mu bitaro bya Kabale ariko ngo byose byakozwe mu bwiru bwinshi.
Kugeza ubu ubuyobozi bwo muri kiriya Gihugu yaba ubw’ibanze ndetse n’ubwo mu nzego nkuru, ntiburagira icyo butangaza kuri uru rupfu rw’Umunyarwanda mu gihe amakuru avuga ko yishwe n’inzego z’umutekano n’iz’ubutasi za Uganda.
Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda wazamo umwuka mubi, Inzego z’umutekano n’iz’ubutasi za Uganda zavuzweho kugirira nabi Abanyarwanda baba ababayo ndetse n’abajyagayo.
Bamwe bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagakorerwa iyicarubozo mu gihe hari n’abagwa aho baba bafungiye.
Iki gihugu kandi cyagiye kirekura bamwe mu Banyarwanda babaga bahafungiye kigahita kibirukana ku butaka bwacyo aho bagiye bakirwa mu Rwanda.
RADIOTV10