Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka, kuko bafite akangononwa ku cyo ayo mafaranga akora, ku buryo hari n’abubaka nta byangomba kugira ngo bakwepe ayo mafaranga.
Ikibazo cy’amafaranga yakwa abaturage bafite ibibanza mu gace kagenewe imiturire (muri site) mu gihe bagiye kubaka, kigaragazwa nk’igiteye inkeke abo baturage.
Depite Mvano Nsabimana Etienne agaragaza ko amafaranga ibihumbi 600 Frw acibwa abaturage bashaka ibyangombwa byo kubaka ashobora kubabera umutwaro, bagahitamo kubaka badafite ibyangombwa.
Yagize ati “Umuturage amafaranga asabwa iyo agiye kubaka muri gace kahariwe imiturire, bisabwa ko atanga amafaranga ibihumbi 600 harimo n’amafaranga yo gutunganya igishushanyo n’abafundi babimufashamo, bikamusaba kwishyura ayo mafaranga yose. Mu by’ukuri, ayo mafaranga ntiyaba ari intandaro yo gutuma abaturage bubaka nta byangombwa bafite?”
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore avuga ko gutanga aya mafaranga ntakibazo kirimo, kuko ari make cyane ugereranyije n’agaciro k’inzu umuturage aba agiye kubaka.
Yagize ati “Iyo urebye abubaka mu masite baba bubaka inzu zirengeje miliyoni 40 muri rusange, ntabwo dutekereza ko ayo mafaranga yabuza umuntu ushaka ibyangombwa ngo yubake.”
Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka ushize, hagaragaramo ko Umujyi wa Kigali wishyuje abasabaga ibyangombwa byo kubaka amafaranga menshi arenze ayo bagombaga kwishyura. Aya mafaranga asaga miliyoni 117 Frw yishyuwe ku mpushya zatanzwe ibihumbi icyenda.
Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize Umujyi wa Kigali watanze ibyangombwa byo kubaka ibihumbi 30.
NTAMBARA Garleon
RADIOTV10







