Mu gihe u Rwanda rwavuguruye amasezerano, rufitanye n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yo kwakira impunzi n’abandi bantu bari mu kaga muri Libya umuvugizi wa UNHCR yabwiye radio tv10 ko mugihe haboneka impunzi zitabona by’uburayi bizakira,burundu u Rwanda ruzabafata rukabakira nkuko impunzi zaruhungiyemo zifatwa.
Ni amasezerano basinye muri 2019 kuva ubwo urwanda rutangira kwakira izo mpunzi zikajyanwa munkambi ya gashora ho mukarere ka Bugesera aho rumaze kwakira abagera muri 648 zaje mu byiciro bisaga bitandatu, impunzi zigera kuri 442 zamaze gufashwa kujya mu bindi bihugu birimo ibyo mu burayi, bivuz eko hari abagera kuri 215 batarabona ibihugu bibakira RadioTV10 twabajije umuvugizi wa UNHCH Villechalane, Elise icyo bazafasha ababuze ibihugu by’uburayi bibakira maze asobanura ko aba bazaguma murwnda ariko Leta y’urwanda ikabafata nkizindi mpunzi zose.
Ati : ‘‘Nibyo hari abamaze kubona ibihugu bibakira by’iburi ariko abatazabibona bazafashwa na Leta y’u Rwanda gutura nkizindi mpunzi zahahungiye banafashwe kuhaba ikindi gikubiye mu masezerano Guverinoma y’u Rwanda yavuguruye amasezerano ifitanye n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yo kwakira impunzi ni uko ubu urwanda rwongerewe umubare wabo rugomba kwakira munkambi ya y’agateganyo ya Gashora mu Bugesera igomba kwakira wavanywe kuri 500 ugezwa kuri 700.’’
Amasezerano yasinywe n’impande ishatu mu 2019 yongeye kuvugururwa ku wa 14 Ukwakira 2021 akazageza mu Ukuboza 2023. kugeza ubu inkambi ya gashora hamaze kuvukira abana basaga 11.