Ngoma: Barinubira gusoreshwa inshuro ebyiri ku itungo rimwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari abaturage bo mu Karere ka Ngoma mu murenge wa Mugesera,  binubira ko iyo bagiye kugurishiriza ihene mu isoko ryo muri kariya karere, basoreshwa kabiri kandi bataranagera mu isoko.

Ni abaturage bo mu murenge wa mugesera mu karere ka ngoma, barinubira ko iyo bagiye kurema isoko ry’ihene mu baturanyi babo bo muri Rwamagana, basoreshwa kabiri.

Izindi Nkuru

Bavuga ko iyo bageze ku kiyaga cya mugesera mbere yo kwambuka babanza gusora,ngo bagera no hakurya mu murenge wa Karenge ho mu karere ka Rwamagana,bakahasanga undi musoresha ,bityo bagasabwa gusora isnhuro ebyiri bataranagera mu isoko.
Karamage Ephrem yagize ati ” Iyo tuvuye hano iwacu muri Mugesera, mbere yo kwambuka tubanza gusora ,twanagera hakurya muri Rwamagana bakadusoresha,ubwo se imisoro ibiri ku itungo rimwe ritaranagurishwa ,ni iy’iki koko?.”

Ugirashebuja nawe yavuze ko  ” Duhura n’igihombo kubera iyo misoro ya hato na hato,kandi mbere si ko byagendaga.”

Basaba ko ikibazo cyabo cyakurikiranwa ,kuko    ku bwabo babona nta mpamvu yo gusoreshwa inshuro ebyiri ku itungo rimwe ,ngo mu gihe kandi ahandi ho atari ko bigenda.

Umuyobozi w’umurenge wa Karenge bwana ntwali Emmanuel, avuga ko nawe ibyo atari abizi ariko kandi ngo agiye kubivugana n’abashinzwe gusora kuko nawe ubwe yumva ari ikibazo.

Ati” Icyo kibazo ni ubwambere ncyumvise kandi koko byaba ari ikibazo gikomeye niba umuntu yava hakurya asoze,yanagera hano agasora ndumva bidakwiye,ubwo twabikyrikirana n’inzego bireba tukareba uburyo uwasoze hakurya yajya ahabwa icyemezo ku buryo yagera hano ntasabwe kongera gusora.”

Ubusanzwe umuturage ujyanye itungo mu isoko, asabwa kurisorera mbere cg nyuma yo kurigurisha bitewe n’iryo soko. ku bijyanye n’iki kibazo cy’aborozi bo muri Ngoma bo, gisa n’aho ari gishya nk’uko nabo babivuga, icyakora ngo nibimara gukurikiranwa bazasobanurirwa impamvu yabyo.

Inkuru ya  Eugenie Nyiransabimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru