Libya: Hatangajwe ibihano bikarishye ku bakekwagaho icyaha cyamaganwa n’Isi yose

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko muri Libya rwakatiye ibihano biremereye abahamijwe ibyaha byo gucuruza no kwambutsa abimukira byasize hari n’ababuze ubuzima.

Abo Banya-Libya ni 37 bahamijwe ibyaha byo gucuruza abantu, ndetse bikageza no ku rupfu abimukira 11 bashakaga kwambuka inyanjya ya Mediterane ngo bagere i Burayi

Izindi Nkuru

Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko abo ari agatsiko k’amabandi kabikoze, batanu (5) muri bo bakatiwe gufungwa burundu, abandi icyenda (9) bakatirwa gufungwa imyaka 15, mu gihe abandi bakatiwe gufungwa umwaka umwe.

Igihugu cya Libya ni inzira inyuramo abimukira benshi baturutse muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara baba bifuza kugera i Burayi, ibyo byatumye icyo Gihugu kiba indiri y’abacuruza abantu ndetse bigabanya umutekano.

Bamwe mu bo bakekwagaho gucuruza banabiburiyemo ubuzima

Ivomo: AFRICANEWS 

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru