Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Liverpool yatunguye Man City iyitwara FA Community Shield – AMAFOTO

radiotv10by radiotv10
31/07/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Liverpool yatunguye Man City iyitwara FA Community Shield – AMAFOTO
Share on FacebookShare on Twitter

Liverpool yo mu Bwongereza yatangiye umwaka w’imikino wa 2022-2023, itwara igikombe kiruta ibindi cya FA Community Shield, gihuza ikipe ya yatwaye shampiyona ndetse n’iyatwaye FA Cup nyuma yo gutsinda Manchester City ibitego 3-1.

Wari umukino wabereye kuri Stade ya King Power isanzwe ikinirwaho na Liecester City, uhuza Manchester City yatwaye shampiyona y’u Bwongereza 2021-2021 ndetse na Liverpool yatwaye igikombe cya FA Cup mu mwaka w’imikino ushize.

Liverpool niyo yafunguye amazamu ku munota wa 21 ku mupira wari uturutse kuri Mohamed Salah, maze usanga Trent Alexander Arnorld wahise awutera adahagaritse atsinda igitego cya mbere, amakipe ajya mu kiruhuko ari igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri Liverpool yagitangiye n’ubundi yotsa igitutu izamu rya Manchester City binyuze kuri Mohamed Salah, Luis Diaz ari nako Man City nayo abarimo Jack Grealish na Kevin de Bryune hagati, banyuzagamo bagasatira izamu rya Liverpool, byanatumye ku munota wa 70 binyuze ku mupira wari utewe mu izamu na Phil Foden, umunyezamu Adrian akananirwa kuwufata ngo awugumane, Julian Alvarez yaboneye Manchester City igitego cyo kwishyura.

Mu mpinduka umutoza wa Liverpool yakoze mu gice cya kabiri harimo iyo ku munota wa 59, aho yakuyemo Roberto Firmino ashyiramo rutahizamu mushya iyi kipe yaguze miliyoni 100 z’Amayero mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Uwo musore witezwe kuzatsindira ikipe ya Liverpool ibitego byinshi, yagize uruhare rugaragara muri uyu mukino dore ko uretse uburyo bw’ibitego yagiye agerageza, ku mupira wari uhinduriwe i buryo yawushyizeho umutwe maze myugariro wa Manchester City, Ruben Diaz ari kuwukuraho umukora ku kaboko, hitabajwe ikoranabuhanga rya VAR ikipe ya Liverpool ihabwa penaliti yatsinzwe neza na Mohamed Salah ku munota wa 83.

Ku munota wa 90 hongewe iminota 4, Mohamed Salah yongeye guhindurira umupira iburyo maze ukozwaho umutwe na Andrew Robertson awudundira Darwin Nunez, na we wahise awushyiraho umutwe aroba umunyezamu wa Manchester City, Ederson Moraes atsinda igitego cya gatatu cyatumye Liverpool, yegukana igikombe cya Community Shield ku nshuro ya 16 mu mateka yayo, itsinze Manchester City ibitego 3-1.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza 2022-2023 izatangira ku ya 5 Kanama 2022, aho umukino ufungura uzakinwa n’ikipe ya Arsenal na Crystal Palace saa tatu z’ijoro, mu gihe Liverpool izakina na Fulham tariki 6 Kanama 2022 saa saba n’igice, naho Manchester City itangire ikina na Westham United saa kumi n’imwe n’igice.

AMAFOTO yaranze umukino wa Community Shield

RADIOTV10RWANDA

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda

Next Post

 Ikipe y’u Rwanda U-18  yitabiriye  imikino y’Afurika muri Madagascar

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
 Ikipe y’u Rwanda U-18  yitabiriye  imikino y’Afurika muri Madagascar

 Ikipe y’u Rwanda U-18  yitabiriye  imikino y’Afurika muri Madagascar

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.