Bintou Keita uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko kuba hagiye kuba inama izahuza Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda, DRC na Angola, ari intambwe ishimije mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo.
Bintou Keita atangaje ibi habura iminsi ibarirwa ku ntoki, ngo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ahurire mu biganiro na mugenzi we Félix Tshisekedi wa DRC mu biganiro by’i Luanda muri Angola, bizaba ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2024 biyobowe na mugenzi wabo João Manuel Gonçalves Lourenço wahawe inshingano z’ubuhuza.
Ubwo Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano, kamurikirwaga raporo y’ubutumwa bw’uyu Muryango muri DRC, Bintou Keita yashimangiye ko uyu Muryango ushyigikiye inzira ziri kwifashishwa mu gushaka amahoro muri Congo.
Yagize ati “Angola, nshimira kuba Intumwa Yungirije Ihora muri UN, Mateus Luemba ari hano akaba yanatangaje inama y’Abakuru b’Ibihugu bya DRC n’u Rwanda izaba tariki 15 Ukuboza i Luanda, ni amahirwe agaragaza intambwe ishimishije yatewe mu gushakira amahoro mu burasirazuba bwa DRC no mu karere.”
Yakomeje agira ati “Ndashimira umuhuza Angola ku bw’imbaraga yashyize mu gushyira mu bikorwa inshingano ze zishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye.”
Bintou Keita kandi yashimiye Urwego rwa Gisirikare ruhuriweho ruzwi nka MVA-R (mécanisme de vérification ad-hoc renforcé) rufite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge ko guhagarika imirwano kahawe impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC, aho uru rwego rwatangijwe i Goma tariki 05 Ugushyingo 2024, mu gikorwa kitabiriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Congo, Amb. Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner.
Uyu uhagarariye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri DRC, yavuze ko uru rwego ruje kunganira ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC (MONUSCO).
RADIOTV10