Louise Mushikiwabo yahaye inshingano muri OIF abarimo Umunyekongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibigugu bikoresha Igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo yashyizeho abahagarariye uyu muryango mu miryango n’bice bitandukanye, barimo uwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba bashyizweho na Madamu Louise Mushikiwabo muri iki cyumweru, barimo Nefertiti TSHIBANDA ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uzahagararira OIF mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Ababa.

Izindi Nkuru

Hari kandi Ambasaderi Edgar DOERIG ukomoka mu Busuwisi, wagizwe uhagarariye OIF muri Asie Pacifique i Hanoi.

Madamu Louise Mushikiwabo kandi yashyizeho Lévon AMIRJANYAN ukomoka muri Arménie uzaba ahagarariye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza muri gace ka Moyen-Orient i Beyrouth.

Naho Zahra KAMIL ALI w’Umunya- Djibouti wari uhagarariye OIF mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahawe guhagararira uyu muryango muri Amerika ya Ruguru i Québec.

Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) uvuga ko gushyiraho aba bantu bahagarariye uyu muryango mu bice binyuranye, byashingiye ku buringanire bw’abagore n’abagabo.

Nanone kandi gushyiraho aba bantu bigamije gukomeza kongerera imbaraga uyu muryango wa OIF mu nguni zose z’Isi nkuko byagiye bishyirwamo ingufu n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushinkwaho kuva yatangira kuyiyobora muri 2019.

Uyu muryango utangaza ko uha agaciro ubufatanye bwawo na Leta na za Guverinoma ndetse n’Imiryango ihuza Ibihugu mu rwego rwo gukomeza kugira uruhare mu mpinduka z’imibereho y’abaturage.

Kugeza ubu Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, ufite abawuhagarariye mu miryango mpuzamahanga ine: babiri bahagarariye Umuryango w’Abibumbye i New York n’i Genève, uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi i Bruxelles ndetse n’uhagararariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Abeba.

Ufite kandi abahagarariye uyu muryango mu bice binyuranye birimo Asie-Pacifique (Hanoi), u Burayi bwo hagati n’Iburengerazuba (Bucarest), Océan Indien (Antananarivo), muri Afurika yo hagati (Libreville), Afurika y’Iburengerazuba (Lomé), Afurika y’Amajyaruguru (Tunis), mu birywa bya Caraïbes – na Amerique latine (Port-au-Prince), muri Moyen-Orient (Beyrouth) no muri Amerika ya Ruguru (Québec).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru