Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 irasatira gufata agace gashobora gutuma ibintu bihindura isura

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 irasatira gufata agace gashobora gutuma ibintu bihindura isura
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC ifatanyije n’imitwe irimo FDLR, uravugwaho kuba ugiye gufata agace ka Pinga ko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, gashobora gutuma ufata uduce two mu zindi Ntara.

Uyu mutwe wa M23 kandi ukomeje gufata ibindi bice byo muri Teritwari ya Walikare muri iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru, bigenda byegera izindi Ntara.

Ishyirahamwe rya ANVC (Association Nationale des Victimes du Congo), kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, ryatanze impuruza risaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira icyo ikora igakumira ko uyu mutwe wa M23 ugera mu gace ka Pinga.

Umuhuzabikorwa wa ANVC mu Ntara ya Kivu ya Rupuru, Sadiki Mukobya yatangaje ko bafite impungenge nyinshi ko uyu mutwe wafata aka gace.

Yagize ati “Turasaba Guverinoma gutangiza byihuse ibikorwa byo kurinda abasivile, ndetse no kurinda ubusugire bwa Teritwari yacu.”

Abo mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko M23 iramutse ifashe agace ka Pinga ikakagenzura, byayorohera gufata izindi Ntara zihana imbibi na Kivu ya Ruguru, nka Tshopo na Ituri.

Muri iki cyumweru, umutwe wa M23 wagaragaje impungenge utewe n’ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bikomeje gukorwa na FARDC ifatanyije n’imitwe yiyunze kuri iki gisirikare cya Leta ya Kinshasa.

Uyu mutwe kandi wongeye kwikoma ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye MONUSCO, na zo zakunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha FARDC n’imitwe irimo FDLR mu bikorwa bibangamira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Kuri uyu wa Kabiri, M23 yasabye MONUSCO guhagarika gukoresha indege zitagira abapilote muri ubu bufasha iha ubufatanye burimo n’imitwe y’iterabwoba, inayisaba guhagarika iyi mikoranire.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Amakuru agezweho ku mutoza ushobora gusimbura Ten Hag muri Manchester United

Next Post

Espagne: Hashyizweho amabwiriza nyuma y’umwuzure udasanzwe

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Espagne: Hashyizweho amabwiriza nyuma y’umwuzure udasanzwe

Espagne: Hashyizweho amabwiriza nyuma y’umwuzure udasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.