Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

M23 iravugwaho kugenzura undi mupaka nyuma y’imirwano na FARDC yamaze amasaha 9

radiotv10by radiotv10
21/06/2022
in MU RWANDA
0
M23 iravugwaho kugenzura undi mupaka nyuma y’imirwano na FARDC yamaze amasaha 9
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uhanganye n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), uravugwaho kuba uri kugenzura undi mupaka uhuza DRC na Uganda.

Ni umupaka wa Kitagoma uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, uru kugenzurwa na M23 kuva kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022.

Radio Okapi dukesha aya makuru, ivuga ko Umutwe wa M23 wakozanyijeho na FARDC mu mirwano yamaze amasaha ari hagati y’umunani n’icyenda mu duce twa Bikenge na Shangi, muri Gurupoma ya Bweza, muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Uyu mupaka wa Kitagoma uri mu Bilometero 20 uvuye mu Mujyi wa Bunagana na wo ubu ugenzurwa n’uyu mutwe wa M23.

M23 kandi kuri uyu wa mbere, wafunguye umupaka wa Bunagana uhuza DRC na Uganda, uha ikaze abaturage bari barahungiye muri Uganda.

Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma wafunguye ku mugaragaro uyu mupaka wa Bunagana, yavuze ko bifuza ko abaturage bahunze batahuka, bagakomeza ibikorwa byabo ndetse n’abana bagasubira ku ishuri.

Maj Willy Ngoma wanemeje kuba bafashe uyu mupaka wa Kitagoma uherereye muri Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutschuru, yavuze ko bifuza gukomeza gukaza ubwirinzi bwabo.

Uyu mutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC, mu gihe inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena yemeje ko imitwe yitwaje intwaro yose, iva mu bice iri kugenzura.

Iyi nama yitabiriwe na Perezida Paul Kagame, Felix Tshisekedi, Evariste Ndayishimiye, Yoweri Museveni, Salva Kiir na Uhuru Kenyatta, yanatsindagiye icyemezo cyo kohereza muri DRC itsinda ry’Ingabo rihuriweho ryo kurandura imitwe yitwaje intwaro irimo n’uyu wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − thirteen =

Previous Post

IFOTO: Umumotari yarangaje benshi, yerekana ko CHOGM yayiteguye

Next Post

Andi makuru ku myanzuro y’Aperezida ba EAC: RDF ntiri mu ngabo zizajya muri Congo

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Andi makuru ku myanzuro y’Aperezida ba EAC: RDF ntiri mu ngabo zizajya muri Congo

Andi makuru ku myanzuro y’Aperezida ba EAC: RDF ntiri mu ngabo zizajya muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.