Umutwe wa M23 watangaje ko nyuma yuko Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’iza SADC (SAMIDRC) zikomeje kwanga kwitandukanya n’uruhande rwa FARDC n’imitwe nka FDLR, wafashe icyemezo cyo kubohoza umujyi wa Goma kuko wakomeje kumva amajwi menshi y’abawutuye basaba kubohorwa.
Bikubiye mu itangazo ry’igitaraganya ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025 n’ubuyobozi bw’uyu mutwe umaze igihe uhanganye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe irimo uwa FDLR.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka; rivuga ko iri Huriro ribona ko ingabo za SAMIDRC n’iza MONUSCO zikomeje kwinangira ku guhagarika uruhare rwazo mu ntambara imaze igihe ihanganishije uyu mutwe wa M23 n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Iri tangazo rikagira riti “Turashimangira ko uruhare urwo ari rwo rwose yaba uruziguye n’urutaziguye rw’inkunga y’ingabo za UN n’iza SADC mu bibazo biri kuba, bizatuma umuryango wacu ukoresha uburenganzira butayegayezwa bwo kwirwanaho.”
Uyu mutwe kandi wibukije ko mu itangazo wari washyize hanze hirya y’ejo hashize, ku ya 22 Mutarama 2025 wari wasabye ingabo za SAMIDRC n’iza MONUSCO kwitandukanya n’ubu bufatanye bw’uruhande rwa Leta ya Kinshasa rurimo n’imitwe y’iterabwoba.
Uti “Nubwo byari byasobanuwe bihagije, kuri uyu wa 23 Mutarama 2025, MONUSCO yabirenzeho ihitamo gukorana mu bya gisirikare n’imitwe y’abajenosideri mu rugamba. Iyi mikoranire itemewe ntirenga gusa ku masezerano mpuzamahanga yo kutagaba ibitero ku basivile, ahubwo yanagize uruhare mu bitero byagabwe mu bice bituwemo n’abaturage no mu birindiro bya AFC/M23, byagize ingaruka ku basivile batagira ingano.”
M23 yakomeje igira iti “Ihuriro AFC/M23 riramenyesha ko ridashobora kwihanganira akaga gakomeje kuba ku baturage ba Goma. Twumvise bataka basaba kubohorwa n’amahoro. Ku bw’ibyo turasaba Abanyekongo gukomeza kwihangana kandi bagategereza kwakira AFC/M23 yiteguye kuzana amahoro n’ituze mu karere.”
Iri tangazo rigasoza rigira riti “Turi kugana imbere tujya kubohoza abavandimwe bacu muri Goma no kugarura umutekano n’ituze mu Banyekongo.”
Ibi bitangajwe nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, uyu mutwe wa M23 wanabohoje umujyi wa Sake uri mu bilometero 25 uvuye i Goma, byanatumye bamwe mu batuye muri uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru, batangira kuzinga utwangushye bahungira mu Rwanda, bahunga imirwano ishobora kubera muri uyu mujyi uhana imbibi n’u Rwanda.
RADIOTV10