Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AGEZWEHO: M23 isohoye itangazo ry’igitaraganya ku kubohoza umujyi wa Goma

radiotv10by radiotv10
05/02/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko nyuma yuko Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’iza SADC (SAMIDRC) zikomeje kwanga kwitandukanya n’uruhande rwa FARDC n’imitwe nka FDLR, wafashe icyemezo cyo kubohoza umujyi wa Goma kuko wakomeje kumva amajwi menshi y’abawutuye basaba kubohorwa.

Bikubiye mu itangazo ry’igitaraganya ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025 n’ubuyobozi bw’uyu mutwe umaze igihe uhanganye n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe irimo uwa FDLR.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka; rivuga ko iri Huriro ribona ko ingabo za SAMIDRC n’iza MONUSCO zikomeje kwinangira ku guhagarika uruhare rwazo mu ntambara imaze igihe ihanganishije uyu mutwe wa M23 n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Iri tangazo rikagira riti “Turashimangira ko uruhare urwo ari rwo rwose yaba uruziguye n’urutaziguye rw’inkunga y’ingabo za UN n’iza SADC mu bibazo biri kuba, bizatuma umuryango wacu ukoresha uburenganzira butayegayezwa bwo kwirwanaho.”

Uyu mutwe kandi wibukije ko mu itangazo wari washyize hanze hirya y’ejo hashize, ku ya 22 Mutarama 2025 wari wasabye ingabo za SAMIDRC n’iza MONUSCO kwitandukanya n’ubu bufatanye bw’uruhande rwa Leta ya Kinshasa rurimo n’imitwe y’iterabwoba.

Uti “Nubwo byari byasobanuwe bihagije, kuri uyu wa 23 Mutarama 2025, MONUSCO yabirenzeho ihitamo gukorana mu bya gisirikare n’imitwe y’abajenosideri mu rugamba. Iyi mikoranire itemewe ntirenga gusa ku masezerano mpuzamahanga yo kutagaba ibitero ku basivile, ahubwo yanagize uruhare mu bitero byagabwe mu bice bituwemo n’abaturage no mu birindiro bya AFC/M23, byagize ingaruka ku basivile batagira ingano.”

M23 yakomeje igira iti “Ihuriro AFC/M23 riramenyesha ko ridashobora kwihanganira akaga gakomeje kuba ku baturage ba Goma. Twumvise bataka basaba kubohorwa n’amahoro. Ku bw’ibyo turasaba Abanyekongo gukomeza kwihangana kandi bagategereza kwakira AFC/M23 yiteguye kuzana amahoro n’ituze mu karere.”

Iri tangazo rigasoza rigira riti “Turi kugana imbere tujya kubohoza abavandimwe bacu muri Goma no kugarura umutekano n’ituze mu Banyekongo.”

Ibi bitangajwe nyuma yuko kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, uyu mutwe wa M23 wanabohoje umujyi wa Sake uri mu bilometero 25 uvuye i Goma, byanatumye bamwe mu batuye muri uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru, batangira kuzinga utwangushye bahungira mu Rwanda, bahunga imirwano ishobora kubera muri uyu mujyi uhana imbibi n’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 − one =

Previous Post

Inkuru ibabaje yerecyeye umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda wari wajyanye n’abandi koga mu kidendezi cy’amazi

Next Post

Hamenyekanye uko amakipe azahura muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye uko amakipe azahura muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro

Hamenyekanye uko amakipe azahura muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.