Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AGEZWEHO: M23 mu kwerecyeza Bukavu yabonye intsinzi yari ikeneye ifata ikibuga cya Kavumu

radiotv10by radiotv10
14/02/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
AGEZWEHO: M23 mu kwerecyeza Bukavu yabonye intsinzi yari ikeneye ifata ikibuga cya Kavumu
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe ikibuga cy’Indege cya Kavumu kiri mu bilometero bikabakaba 30 werecyeza mu Mujyi wa Bukavu, umaze iminsi ugarukwaho n’uyu mutwe ko wifuza kujya gukugura ku ngohi abahatuye bamaze iminsi barira ayo kwarika kubera ibyo bakorerwa na FARDC n’abayifasha.

Iki kibuga cy’Indege cya Kavumu cyafashwe n’umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka.

Kanyuka yagize ati “Nk’uko twakomeje kubivuga inshuro nyinshi, twamaze kwamurura umwanzi aho yari ashinze imizi. Ikibuga cy’Indege cya Kavumu cyari giteje akaga abaturage b’Abasivile bo mu bice byabohojwe n’ibirindiro byacu. Kavumu no mu bice bihakikije birimo Ikibuga cy’Indege, ubu biragenzurwa na AFC/M23.”

Umutwe wa M23 wari uherutse gutangaza ko werecyeje amaso ku gufata iki Kibuga cy’Indege cya Kavumu, cyifashishwaga n’uruhande bahanganye mu gutegura ibitero byari bimaze iminsi byibasira abaturage, birimo n’iby’indege nk’icyabaye ku munsi w’ejo hashize tariki 13 Gashyantare mu gace ka Kalehe cyahitanye abaturage 10 kigakomeretsa abandi 25.

Iki kibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mu bilometero 25 ugana mu mujyi wa Bukavu, gifashwe na M23 nyuma y’iminsi uyu mutwe uvuga ko ukomeje kumva amajwi y’abaturage bo muri uyu Murwa Mukuru wa Kivu y’Epfo, bataka akarengane bakomeje gukorerwa n’uruhande bahanganye rugizwe na FARDC, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi.

Uyu mutwe wa M23, kandi wavuze ko utakomeza kwihanganira kumva hakorwa ayo marorerwa, ahubwo ko uzatabara aba baturage bo mu Mujyi wa Bukavu.

Ikibuga cy’Indege cya Kavumu ubu cyamaze kugera mu maboko ya M23

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − eight =

Previous Post

Rutahizamu wa Arsenal wari utegerejwe avuye mu mvune byasubiye inyuma

Next Post

Perezida Kagame yeruriye amahanga ko guharanira uburenganzira bwo kubaho kw’Abanyarwanda ntawe abisabira uruhushya

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yeruriye amahanga ko guharanira uburenganzira bwo kubaho kw’Abanyarwanda ntawe abisabira uruhushya

Perezida Kagame yeruriye amahanga ko guharanira uburenganzira bwo kubaho kw’Abanyarwanda ntawe abisabira uruhushya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.