Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe ikibuga cy’Indege cya Kavumu kiri mu bilometero bikabakaba 30 werecyeza mu Mujyi wa Bukavu, umaze iminsi ugarukwaho n’uyu mutwe ko wifuza kujya gukugura ku ngohi abahatuye bamaze iminsi barira ayo kwarika kubera ibyo bakorerwa na FARDC n’abayifasha.
Iki kibuga cy’Indege cya Kavumu cyafashwe n’umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025 nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka.
Kanyuka yagize ati “Nk’uko twakomeje kubivuga inshuro nyinshi, twamaze kwamurura umwanzi aho yari ashinze imizi. Ikibuga cy’Indege cya Kavumu cyari giteje akaga abaturage b’Abasivile bo mu bice byabohojwe n’ibirindiro byacu. Kavumu no mu bice bihakikije birimo Ikibuga cy’Indege, ubu biragenzurwa na AFC/M23.”
Umutwe wa M23 wari uherutse gutangaza ko werecyeje amaso ku gufata iki Kibuga cy’Indege cya Kavumu, cyifashishwaga n’uruhande bahanganye mu gutegura ibitero byari bimaze iminsi byibasira abaturage, birimo n’iby’indege nk’icyabaye ku munsi w’ejo hashize tariki 13 Gashyantare mu gace ka Kalehe cyahitanye abaturage 10 kigakomeretsa abandi 25.
Iki kibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mu bilometero 25 ugana mu mujyi wa Bukavu, gifashwe na M23 nyuma y’iminsi uyu mutwe uvuga ko ukomeje kumva amajwi y’abaturage bo muri uyu Murwa Mukuru wa Kivu y’Epfo, bataka akarengane bakomeje gukorerwa n’uruhande bahanganye rugizwe na FARDC, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Uyu mutwe wa M23, kandi wavuze ko utakomeza kwihanganira kumva hakorwa ayo marorerwa, ahubwo ko uzatabara aba baturage bo mu Mujyi wa Bukavu.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/WhatsApp-Image-2025-02-14-at-15.06.59-1.jpeg?resize=780%2C866&ssl=1)
RADIOTV10