• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 nyuma yuko yavuye muri Walikare-Centre haravugwa ingamba yafashe

radiotv10by radiotv10
23/04/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya ku cyemezo cyari cyafashwe na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wakajije umutekano mu birindiro byawo byo muri Lokarite ya Luberike muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru, nyuma yo kuva muri Walikare-Centre.

Amakuru avuga ko uku gukaza umutekano mu rwego rwo gukomeza kugira ububasha bwo kugenzura agace ka Walikare-Centre gasanzwe ari ahantu h’ingenzi mu buryo bw’ubwirinzi.

Abatuye mu bice bya Luberike muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, bavuga ko abarwanyi ba M23 bari mu bice bikikije Walikare-Centre nyuma yo kuva muri uyu mujyi mu kwezi gushize.

Amakuru avuga ko nyuma yuko Umutwe wa M23 uvuye muri Walikare-Centre, abarwanyi bawo bahise bajya muri aka gace ka Luberike muri Teritwari ya Walikare.

Ni mu gihe kandi mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, havugwa ko habaye imirwano hagati ya Wazalendo n’abarwanyi ba AFC/M23 yabereye mu bice by’umuhanda ushyira Kibati-Kibua, byumwihariko mu duce twa Mikumbi na Miba, duherereye mu bilometero bitandatu uvuye muri Kibati.

Abatanze amakuru bemeza ko abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC bafite umugambi wo kwigizayo aba AFC/M23 bakabageza muri Santere ya Kibua, uri mu bilometero 30 uvuye muri Kibati.

Nubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu humvikanaga agahenge muri ibi bice byabereyemo imirwano kuri uyu wa Kabiri, abahatuye bakomeje kugira impungenge ko isaha n’isaha imirwano yakongera ikubura.

Iyi mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye n’izoroheje, yatumye igice kimwe cy’abaturage bo muri Lokarite za Mikumbi, Miba na Kashebere, bava mu byabo bagahungira muri Teritwari ya Masisi yegeranye n’iyo batuyemo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + fourteen =

Previous Post

Hibukijwe ikizwi mu mateka mabi y’ibyabaye mu Rwanda cyanatije umurindi Jenoside muri Gisagara

Next Post

BREAKING: Bwa mbere hagiye hanze ibyemezo by’ibiganiro bya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

BREAKING: Bwa mbere hagiye hanze ibyemezo by’ibiganiro bya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.