M23 yafashe utundi duce dutatu inagota ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wemeje ko uri kugenzura utundi duce dutatu yafashe nyuma yo gukozanyaho na FARDC ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.

Goma 24 News yatangaje aya makuru kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022 ko uduce twa Bukima, Kabaya na Kanombe turi mu maboko ya M23.

Izindi Nkuru

Iki kinyamakuru gikomeza kigira kiti “Nanone kandi Rumangabo [ikigo cya gisirikare] na cyo cyagoswe na M23. FARDC na FDLR bari guhunga berecyeza i Goma.”

Aya makuru kandi yanemejwe n’umugaba mukuru wa M23, Gen Sultan Makenga wavuze ko M23 iri kugenzura utwo duce dutatu two muri Rutshuru kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’imirwano ikomeye yabaye hagati y’uyu mutwe na FARDC ndetse n’abarwanyi yiyambaje.

Utu duce two muri Gurupoma ya Gisigari twafashwe na M23 mu gihe ku wa Mbere tariki 01 Kanama 2022 FARDC ifatanyije n’iyo mitwe bagabye ibitero ku birindiro bya M23 biherere muri Bisoke na Kalisimbi.

Amakuru atangwa n’umwe mu bakurikiranira hafi iyi mirwnao imaze iminsi, yemeza ko M23 yanamaze kugota ikigo cya gisirikare cya Rumangabo gisanzwe gicunzwe na FDLR aho bamwe mu barwanyi bayo banabuze uko bahunda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru