Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje amakuru y’uko urugamba rwifashe yongera kwikoma abasirikare b’u Burundi

radiotv10by radiotv10
05/12/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje amakuru y’uko urugamba rwifashe yongera kwikoma abasirikare b’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na FARDC, wavuze ko abasirikare b’u Burundi, bawugabyeho ibitero ndetse no ku baturage, isaba EAC kugira icyo ikora kuko bishobora gutuma urugamba ruhindura isura.

Byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka mu itangazo yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukuboza 2023.

Mu itangazo rya Lawrence Kanyuka, rimenyesha imiryango mpuzamanga ndetse n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uyu mutwe wavuze ko wagabweho ibitero.

Muri iri tangazo, M23 ivuga ko “abasirikare b’u Burundi ndetse n’itsinda ry’abasirikare b’u Burundi bari mu bagize EACRF bishyize hamwe bagaba ibitero ku birindiro byacu no ku baturage bari mu bice byacu, bafatanyije n’abarwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa, ari bo FARDC, FDLR, Abacancuro n’inyeshyamba.”

M23 ikomeza ivuga ko uku kwishyira hamwe kw’abasirikare b’u Burundi ndetse n’abarwanyi b’uruhande rwa Guverinoma, bituma n’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC, zifatwa nk’abanzi b’uyu mutwe.

Uyu mutwe ugakomeza ugira uti “Ku bw’ibyo turamenyesha Umuryango wa afurika y’Iburasirazuba, ingaruka z’ibishobora kubera ku rugamba.”

Umutwe wa M23 usoza uvuga ko uzakomeza kwirwanaho igihe cyose uzagabwaho ibitero, ndetse no kurinda abaturage bari mu bice biri mu maboko yawo.

M23 itangaje ibi mu gihe ingabo zagiye mu burasirazuba bwa DRC mu butumwa bwa EAC, zatangiye gutaha, nyuma y’uko igihe cyazo kiri kurangira, kandi ubutegetsi bw’iki Gihugu bukaba bwaravuze ko zitazongererwa igihe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − six =

Previous Post

Andi makuru ku bagaragaye mu mashusho y’ibiterasoni byabereye mu muhanda rwagati n’icyakurikiyeho

Next Post

Mauritania: Uwabaye Perezida yakatiwe gufungwa ahamijwe ibirimo kwigwizaho imitungo.

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mauritania: Uwabaye Perezida yakatiwe gufungwa ahamijwe ibirimo kwigwizaho imitungo.

Mauritania: Uwabaye Perezida yakatiwe gufungwa ahamijwe ibirimo kwigwizaho imitungo.

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.