Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje gihamya ko yahanuye imwe mu ndege za FARDC zari ziyirembeje

radiotv10by radiotv10
24/01/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje gihamya ko yahanuye imwe mu ndege za FARDC zari ziyirembeje
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko imwe mu ndege zitagira abapilote z’igisirikare cya Congo, zimaze iminsi ziyirasaho, wayihanuye, unagaragaza bimwe mu bice byayo.

Byatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu itangazo yasohoye muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Mutarama 2024.

Kanyuka yatangiye avuga ko aho bigeze bigaragara ko “ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze gutsiratsiza ko butifuza kugirana ibiganiro na M23 nyamara bitarahwemye gusabwa n’abayobozi n’abafatanyabikorwa yaba abo mu karere na mpuzamahanga, ariko yahisemo inzira y’intambara.”

Yakomeje avuga ko Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, mu gushyira mu bikorwa umugambi we, yatumije indege z’intambara eshatu zitagira abapilote yizeye ko agiye gutsinsura umutwe wa M23, “ariko ikibabaje ni uko izo ndege zikomeje kwica inzirakarengane z’abasivile.”

Uyu mutwe wa M23 wakomeje uvuga ko wahanuye imwe muri drones eshatu za FARDC zari zimaze iminsi ziri kurasa ku barwanyi b’uyu mutwe no ku baturage, unagaragaza bimwe mu bice byayo.

M23 ikomeza ivuga ko FARDC n’abo bafatanyije muri uru rugamba, barimo FDLR, abacancuro, Igisirikare cy’u Burundi ndetse n’ingabo za SADC, “bakomeje gutsindwa ku rugamba.”

M23 kandi yaboneyeho kuvuga ko indege z’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) ari zo zijya gufata amakuru y’ahari ibirindiro bya M23, zikajya kuyaha FARDC.

Kanyuka ati “Iyi myitwarire ntikwiye kandi yangiza isura y’ingabo za LONI kuko izishyira mu bicanyi bivugana abaturage b’abasivile.”

Umutwe wa M23 uherutse gutakaza abakomando bawo babiri barimo Colonel Castro Elise Mberabagabo wari ushinzwe ubutasi, wari uherutse kuvuga ko uzihorera mu buryo bukwiye.

M23 yagaragaje bimwe mu bice by’iyo ndege yahanuwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 3 =

Previous Post

U Burundi bwavuze ku ijambo rya Perezida wabwo bunasubiza ku buryo ryakiriwe Rwanda

Next Post

Uzwi muri Volleyball y’u Rwanda wanakiniye Ikipe y’Igihugu yasezeye hanamenyekana impamvu

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uzwi muri Volleyball y’u Rwanda wanakiniye Ikipe y’Igihugu yasezeye hanamenyekana impamvu

Uzwi muri Volleyball y’u Rwanda wanakiniye Ikipe y’Igihugu yasezeye hanamenyekana impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.