Umutwe wa M23 wagaragaje ko wafashe ububiko bwuzuyemo ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro nyuma y’uko uruhande bahanganye rurimo FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi, runeshejwe, rukabuta rugahunga.
Ni ibikoresho byiganjemo amasasu, imbunda n’imiti, nk’uko bigaragazwa n’amashusho yashyizwe hanze n’uyu mutwe, ugaragaza ububiko bw’ibikoresho by’ubufatanye bwa FARDC, bwafashwe na M23.
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yemeje aya makuru ko bafashe ibikoresho byinshi byasizwe n’uruhande bahanganye mu mirwano imaze iminsi ica ibintu.
Yagize ati “Igihe kirageze ngo abantu bamenye ukuri ku binyoma by’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ubu butegetsi bwakomeje kwizera ubufatanye bw’ingabo, mu gihe ku rugamba, abasirikare bayabangira ingata, bakanata ibikoresho byinshi, birimo imbunda, amasasu, imodoka n’ibindi bikoresho bya gisirikare.”
Kanyuka yakomeje avuga kuri ubu bubiko bwafashwe na M23, avuga ko uruhande bahanganye rwabutaye, bukaba buri ahitwa Kirumba, ati “Ubu bukaba buri mu biganza bya ARC [M23], tweguye kubukoresha mu kurinda abaturage bacu.”
Uyu muvugizi wa M23, akomeza avuga ko ikibabaje ari ukuba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bukomeje kwanga kugirana ibiganiro by’imishyikirano n’uyu mutwe nk’uko bwakunze kubisabwa n’umuryango Mpuzamahanga, nk’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi.
Asoza ubutumwa bwe agira ati “Nshuti baturage dusangiye Igihugu, igihe kirageze ngo mwifatanye na ARC/M23, ngo duhuze imbaraga, dukureho ubutegetsi budashoboye.”
Mu mpera z’icyumweru gishize, kandi uyu mutwe wa M23 wafashe ibindi bice, birimo agace ka Kirumba, gasanzwe ari santere y’ubucuruzi yo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ndetse n’agace ka Kanyabayonga, gasanzwe ari umujyi wa kabiri ukomeye muri Teritwari ya Lubero.
RADIOTV10