M23 yagaragaje ko yamaze kuzana umutekano muri Teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Epfo, yari yarazengerejwe n’ibikorwa bibi by’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe irimo FDLR.
Byatangajwe na Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025 mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.
Betrand Bisimwa yagize ati “Teritwari ya Walungu yamaze kuzanirwa umutekano na ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise- M23) nyuma yo kugerageza kenshi guhungabanya aka gace byakorwaga n’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
Perezida wa M23 yakomeje avuga ko uyu mutwe uharanira amahoro no kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaho Leta yita ku baturage bayo kandi ikumva ko ari inshingano zayo kubarinda.
Ubutumwa bwa Bertrand Bisimwa kandi buherekejwe n’amashusho agaragaza bamwe mu barwanyi ba M23 bamaze kwinjira mu Mujyi wa Kaziba usanzwe ubamo ibikorwa by’ingenzi muri iyi Teritwari ya Walungu, nk’amavuriro.
Aba barwanyi barimo Umuvugizi wa M23, Col Willy Ngoma aganiriza abaganga bo mu Bitaro bya Kaziba abizeza ko uyu mutwe ugiye kubaha ubafasha bwo kubaho kugira ngo babashe gukomeza akazi kabo neza.
Muri aya mashusho, Col Willy Ngoma avuga ko “Kuri uyu wa 05 Gicurasi turi mu Bitaro bya Kaziba, ni Ibitaro byari byugarijwe, ariko Armée Révolutionnaire Congolaise yamaze gufata ibi Bitaro, ibintu byose bimeze neza, Ibikoresho byose biri mu mwanya wabyo.”
Col Willy Ngoma avuga ko umutwe wa Wazalendo ufatanya na FARDC, ari wo wari warigaruriye uyu Mujyi wa Kaziba ukaba wari umaze igihe uwukoreramo ibikorwa by’amarorerwa.
M23 itangaje ibi mu gihe ihuriro AFC ribarizwamo n’uyu mutwe rikomeje kugirana ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biri kubera i Doha.
RADIOTV10