Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagaragaje uko byifashe mu gace kari karazahajwe na FARDC ifatanyije na FDLR

radiotv10by radiotv10
06/05/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje uko byifashe mu gace kari karazahajwe na FARDC ifatanyije na FDLR
Share on FacebookShare on Twitter

M23 yagaragaje ko yamaze kuzana umutekano muri Teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Epfo, yari yarazengerejwe n’ibikorwa bibi by’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’imitwe irimo FDLR.

Byatangajwe na Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025 mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Betrand Bisimwa yagize ati “Teritwari ya Walungu yamaze kuzanirwa umutekano na ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise- M23) nyuma yo kugerageza kenshi guhungabanya aka gace byakorwaga n’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Perezida wa M23 yakomeje avuga ko uyu mutwe uharanira amahoro no kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaho Leta yita ku baturage bayo kandi ikumva ko ari inshingano zayo kubarinda.

Ubutumwa bwa Bertrand Bisimwa kandi buherekejwe n’amashusho agaragaza bamwe mu barwanyi ba M23 bamaze kwinjira mu Mujyi wa Kaziba usanzwe ubamo ibikorwa by’ingenzi muri iyi Teritwari ya Walungu, nk’amavuriro.

Aba barwanyi barimo Umuvugizi wa M23, Col Willy Ngoma aganiriza abaganga bo mu Bitaro bya Kaziba abizeza ko uyu mutwe ugiye kubaha ubafasha bwo kubaho kugira ngo babashe gukomeza akazi kabo neza.

Muri aya mashusho, Col Willy Ngoma avuga ko “Kuri uyu wa 05 Gicurasi turi mu Bitaro bya Kaziba, ni Ibitaro byari byugarijwe, ariko Armée Révolutionnaire Congolaise yamaze gufata ibi Bitaro, ibintu byose bimeze neza, Ibikoresho byose biri mu mwanya wabyo.”

Col Willy Ngoma avuga ko umutwe wa Wazalendo ufatanya na FARDC, ari wo wari warigaruriye uyu Mujyi wa Kaziba ukaba wari umaze igihe uwukoreramo ibikorwa by’amarorerwa.

M23 itangaje ibi mu gihe ihuriro AFC ribarizwamo n’uyu mutwe rikomeje kugirana ibiganiro na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biri kubera i Doha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 4 =

Previous Post

Umuryango w’ikirangirire Rihanna washyize hanze inkuru y’ibyishimo witegura yatunguye benshi

Next Post

Rubavu: Hatangajwe igikekwaho gutera inkongi yibasiye inyubako y’ishuri iraramo abanyeshuri b’abahungu

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Hatangajwe igikekwaho gutera inkongi yibasiye inyubako y’ishuri iraramo abanyeshuri b’abahungu

Rubavu: Hatangajwe igikekwaho gutera inkongi yibasiye inyubako y’ishuri iraramo abanyeshuri b’abahungu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.