M23 yagaragarije amahanga uri inyuma yo kuba ibintu birushaho kuzamba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 uratangaza ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kugaragaza ko butifuza ko ibibazo bikemuka mu nzira z’amahoro, kuko ibintu biri kurushaho kuba bibi bitewe n’ibitero ugabwaho ndetse n’ubwicanyi n’ibikorwa bya Jenoside biri gukorerwa Abatutsi.

Bikubuye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 kuri uyu wa 23 Mutarama 2023, rivuga ko Guverinoma ya DRC ikomeje kugora uyu mutwe mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama z’i Luanda n’i Nairobi.

Izindi Nkuru

M23 ivuga ko mu gihe ikomeje gutegura uburyo yarekura ibice yafashe, Guverinoma ya Congo yo ikomeje gukaza umurego mu bitero by’Igisirikare cy’iki Gihugu gifatanyamo n’imitwe inyuranye bagaba kuri uyu mutwe.

Iri tangazo rivuga ko ibi bishimangirwa no kuba Umugaba Mukuru wa FARDC, aherutse kugirira uruzinduko muri Kivu ya Ruguru agashyikiriza intwaro n’ibikoresho inyeshyamba zirimo n’izasize zikoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda (FDLR) kugira ngo zongere umurego mu bitero zigaba kuri M23.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, rigira riti “Umwuka uri kurushaho kuba mubi bitewe na Guverinonama ya DRC n’abambari bayo bakomeje kutugabaho ibitero no gukora ubwicanyi n’ibikorwa bya Jenoside bikorerwa Abatutsi muri Teritwari za Masisi na Rutshuru.”

M23 kandi ikomeza yibutsa umuryango mpuzamahanga ko nubwo Guverinoma ya DRC yavuze ko abacancuro bari muri iki Gihugu ari bahawe akazi ko gutoza abasirikare ba FARDC, ari ikinyoma kuko ari bo baza imbere mu rugamba FARDC iri kurwanamo na M23.

Uyu mutwe uvuga ko ibi binyoma bikomeje gutuma ibintu birushaho kuba bibi, uvuga kandi ko uhangayikishijwe n’ubufasha MONUSCO iha FARDC mu rugamba irwanamo na M23 burimo ubw’indege zitagira abapilote mu kujya gutahura ibirindiro by’uyu mutwe no kuwurasaho, ukavuga ko bibabaje kubona izi ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zikorana mu bufatanye burimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Iri tangazo rikagira riti “Dukurikiye ibiriho bikorwa, turemeza tudashidikanya ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butifuza inzira z’amahoro mu gushaka umuti w’ibibazo by’amakimbirane biri mu burasirazuba bwa DRC ahubwo ko bwifuza kurimbura M23.”

Umutwe wa M23 usoza uvuga ko ushyigikiye imyanzuro yose yafashwe y’inzira zo gushaka umuti, ariko ko udashobora kuzagabwaho ibitero ngo wipfumbate kandi ko ufite uburenganzira bwo kurinda abaturage bo mu bice ugenzura.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Alain Rody Karemera says:

    @@[1:[0:1:Ark rero M23 yemeye gukuricyiza ibyo yasabwe ahubwo sinzi impamvu ingabo za leta ya congo za komeza kuyigabaho ibitero rero inzira y’amahoro niyo ducyeneye rwose]]

Leave a Reply to Alain Rody Karemera Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru