Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yagereranyije Radio yo muri Congo nka RTLM yabayeho mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
10/01/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
M23 yaramutse ikora ikindi gikorwa kigaragaza ko igikomeye imbere ya FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wamaganye ibyatangajwe na Radio imwe ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; uvuga ko icyo gitangazamakuru gisanzwe gikorera mu kwaha kwa Guverinoma mu kubiba urwango, ukayigereranya nka RTLM izwiho kuba yarakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, Radio Okapi ikunze gutangaza inkuru ziri mu murongo w’ubutegetsi muri Congo, itangaje ko M23 ikomeje kubuza abaturage gusarura imyaka yabo muri Teritwari ya Rutshuru.

Inkuru ya Radio Okapi, ivuga kandi ko uwayihaye amakuru witwa Jean Claude Mbabaze usanzwe ari Perezida wa Sosiyete Sivile muri Rutshuru yatangaje ko mu cyumweru gishize, umutwe wa M23 wanyereje imodoka yari itwaye toni 10 z’ibiribwa ubwo yerecyezaga mu Mujyi wa Goma.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024, wamaganye ibyatangajwe n’iyi Radiyo, uvuga ko ari ibinyoma, biri mu murongo wa propaganda.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Inkuru yatangajwe na Radio Okapi ishingiye ku makuru y’ibinyoma agamije kuyobya abayumva n’abasomyi. Radio Okapi isanzwe irangwa n’imikorere ya Propaganda y’ubutegetsi bwa Kinshasa. Iteka ihora yima umwanya M23 kugira ngo wisobanure.”

M23 ikomeza ivuga ko ahubwo iyi “Radio Okapi ibiba urwango n’amacakubiri mu miryango migari mu murongo umwe na Radio yo mu Rwanda izwi nka ‘Radio Mille Collines’ [RTLM] yabibye urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda yakozwe n’Interahamwe ndetse n’abahoze ari FAR (FDLR).”

Umutwe wa M23 wakomeje uvuga ko uyu Jean Claude Mbabaze wavugishijwe mu nkuru ya Radio Okapi ataba muri Rutshuru nk’uko byavuzwe ahubwo ko aba i Goma.

Uvuga ko uyu mugabo afite urusengero muri Rutshuru kandi ko umutwe wa M23 warwemereye gukomeza gukora uko bisanzwe, ndetse ko uretse amafaranga yishyurwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, buri Cyumweru anakira amafaranga y’amaturo ava muri uru rusengero rwe, yose amufasha kubaho mu mujyi wa Goma.

Uyu mutwe ugakomeza ugira uti “Sosiyete Sivile yavuzwe ikoreshwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa nk’igikoresho cyayo cya propaganda. Jean Claude Mbabaze ni umuhezanguni uzwi n’abaturage bose ba Rutshuru ko akorera ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse na FDLR.”

M23 ivuga ko mu bice byose igenzura, hari ukwishyira ukizana kw’abaturage, ndetse ko hari urujya n’uruza rwabo n’ibyabo, ikamagana ibyatangajwe ko igiye kwicisha inzara abaturage ba Rutshuru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Abadepite bagaragaje igiteye urujijo ku bimaze iminsi byumvikana by’ibirombe bigwira abantu

Next Post

Haravugwa ibishobora kuzatungurana ku Mupasiteri ufungiye uruhare mu mpfu z’abantu 400

Related Posts

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

IZIHERUKA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories
AMAHANGA

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa ibishobora kuzatungurana ku Mupasiteri ufungiye uruhare mu mpfu z’abantu 400

Haravugwa ibishobora kuzatungurana ku Mupasiteri ufungiye uruhare mu mpfu z’abantu 400

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.