Ihuriro AFC/M23 ryemeje ko abarwanyi baryo bafashe umujyi wa Walikare muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, wongera gusaba igisirikare cyaca Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) guhagarika ibikorwa bidahwitse gikomeje gukora byo kwica abaturage.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bwa AFC/M23 mu ijoro ryacyeye, aho iri Huriro ryongeye kwamagana ryivuye inyuma umugambi mubisha w’ubutegetsi bwa DRC bukomeje gukorera mu maso y’umuryango mpuzamahanga, bukarenga ku myanzuro yafashwe igamije amahoro mu burasirazuba bwa DRC.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka rikomeza rigira riti “Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje gukora ibikorwa bidahwitse byo kurasa mu bice bituwe cyane n’abaturage, ku bikorwa by’ubworozi bwabo no mu bindi bice ndetse no mu birindiro byacu bakoresheje indege z’intambara n’intwaro za rutura.”
AFC/M23 yakomeje ivuga ko abarwanyi bayo bafashe icyemezo cyo kujya kurokora abaturage bari bamaze ibyumweru bibiri bugarijwe n’ibitero by’indege bya FARDC birimo ibya Sukhoi-25 ndetse na drone zo mu bwoko bwa CH-4.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Turifuza kwemeza ko umujyi wa Walikare, ibiko bya Teritwari ya Walikare, habohowe n’abasirikare bacu kugira ngo turinde abaturage b’abasivile n’imitungo yabo.”
Iri Huriro rya AFC/M23 risoza rivuga ko rigishyize imbere icyemezo cy’agahenge kemejwe kandi ko rizakomeza kukubahiriza, ariko ko ridashobora kwihanganira ibitero bishobora kubaho byibasira abasivile, ahubwo ko aho bizajya biba hose, abarwanyi ba M23 bazajya bahita batabarana ingoga.
RADIOTV10