Umutwe wa M23 wagaragaje umugambi mubisha wihishe inyuma yo kuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarahaye akazi abacancuro, unagaragaza ko yahonyoye amategeko mpuzamahanga.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, rivuga ko ibyakozwe na Guverinoma ya Congo bihabanye n’amasezerano mpuzamahanga arwanya guha akazi, gukoresha, gutera inkunga ndetse no gutoza abacancuro, bikubiye mu myanzuro y’Inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye yo ku ya 04 Ukuboza 1989.
Iri tangazo rya M23 rikomeza rigira riti “Guverinoma ya Kinshasa kandi ntabwo yarenze ku masezerano y’Umuryango w’Abibumbye gusa yavuzwe haruguru ahubwo n’ay’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”
Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko ibi byakozwe na Guverinoma ya Congo Kinshasa byo guha akazi abacancuro, bigamije umugambi mubisha.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka rikomeza rigira riti “Guverinoma ya Kinshasa yazanye amakuba mu Gihugu cyacu no mu karere k’Ibiyaga Bigari bya Afurika mu kuzana abantu bo hanze mu makimbirane akomeje kubaho ubwo yifashishaga abacancuro mu kurwanya M23 mu mirwano yose ihuriwemo ubufatanye bwa FARDC, FDLR, NYATURA, APCLS, PARECO na Mai-Mai.”
M23 ikomeza ivuga ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagombaga kuba bwaritandukanyije n’iyi mitwe yiyambajwe ariko ko ikibabaje ari ukuba MONUSCO na yo yariyunze muri ubu bufatanye mu gihe intego yayo ari ukuba hagati y’impande zifitanye amakimbirane.
Iti “MONUSCO ikoresha drones mu gutahura ibirindiro bya M23 kugira ngo babone uko bagaba ibitero biremereye byo gutwika bakoresheje indege zabo za Sukhoi-25.”
M23 ivuga ko ibabajwe n’ibyo bitero by’indege bikomeje kugabwa mu bice bituyemo abaturage bikorwa ku bufatanye bwa FARDC n’iriya mitwe ndetse na MONUSCO.
RADIOTV10