Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yashyize hanze ibiri gukorwa na FARDC bihabanye n’amategeko y’intambara

radiotv10by radiotv10
27/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yashyize hanze ibiri gukorwa na FARDC bihabanye n’amategeko y’intambara
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wavuze ko wafatiye ku rugamba ibikoresho byinshi by’uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC na FDLR, ndetse n’abana bagizwe abasirikare bari gukoreshwa mu mirwano, akaba ari bo bashyirwa imbere mu rugamba, rwakomera bakabataho.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, wavuze ko uyu mutwe “wamaganye ubufasha MONUSCO iri guha FARDC ikorana na FDLR banakoresha abana mu gisirikare.”

Lawrence Kanyuka, kandi yavuze ko “kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare, General Mayanga yayoboye inama kuri Hoteli Smath kwa Kanombe hamwe na FDLR ya SHARIYO.”

Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko iyi nama yabaye mu gihe inkomere zakomerekeye mu mirwano yo ku Cyumweru tariki 25 Gashyanrare zirimo iza FARDC na FDLR zajyanywe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Numbi muri Kalehe.

Lawrence Kanyuka, yakomeje agira ati “Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare, AFC/M23 yirwanyeho bya kinyamwuga inacungira umutekano abaturage b’abasivile muri Mpati, inafata byinshi by’ubufatanye bwa FARDC birimo abana bagizwe abasirikare, bashyizwe mu kaga n’ubutegetsi bwa Kinshasa bubata ku rugamba.”

Umuvugizi w’Umutwe wa M23 yakomeje ko wanafashe intwaro nyinshi zatawe n’uruhande bahanganye, rwabonye urugamba rukomeye, rugakizwa n’amaguru, rugasiga abana rwashoye muri iyi mirwano ndetse n’ibikoresho byinshi bari bafite birimo imbunda n’amasasu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 9 =

Previous Post

Menya niba hari ingaruka ibyemezo bya DRC n’u Burundi byagize ku bukungu bw’u Rwanda

Next Post

UPDATE: Ubushinjacyaha bwatangaje igihano cy’igifungo bwifuza ko gihabwa Apôtre Yongwe

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Ubushinjacyaha bwatangaje igihano cy’igifungo bwifuza ko gihabwa Apôtre Yongwe

UPDATE: Ubushinjacyaha bwatangaje igihano cy'igifungo bwifuza ko gihabwa Apôtre Yongwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.