Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yashyize hanze ibiri gukorwa na FARDC bihabanye n’amategeko y’intambara

radiotv10by radiotv10
27/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yashyize hanze ibiri gukorwa na FARDC bihabanye n’amategeko y’intambara
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wavuze ko wafatiye ku rugamba ibikoresho byinshi by’uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC na FDLR, ndetse n’abana bagizwe abasirikare bari gukoreshwa mu mirwano, akaba ari bo bashyirwa imbere mu rugamba, rwakomera bakabataho.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, wavuze ko uyu mutwe “wamaganye ubufasha MONUSCO iri guha FARDC ikorana na FDLR banakoresha abana mu gisirikare.”

Lawrence Kanyuka, kandi yavuze ko “kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare, General Mayanga yayoboye inama kuri Hoteli Smath kwa Kanombe hamwe na FDLR ya SHARIYO.”

Umutwe wa M23 ukomeza uvuga ko iyi nama yabaye mu gihe inkomere zakomerekeye mu mirwano yo ku Cyumweru tariki 25 Gashyanrare zirimo iza FARDC na FDLR zajyanywe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Numbi muri Kalehe.

Lawrence Kanyuka, yakomeje agira ati “Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare, AFC/M23 yirwanyeho bya kinyamwuga inacungira umutekano abaturage b’abasivile muri Mpati, inafata byinshi by’ubufatanye bwa FARDC birimo abana bagizwe abasirikare, bashyizwe mu kaga n’ubutegetsi bwa Kinshasa bubata ku rugamba.”

Umuvugizi w’Umutwe wa M23 yakomeje ko wanafashe intwaro nyinshi zatawe n’uruhande bahanganye, rwabonye urugamba rukomeye, rugakizwa n’amaguru, rugasiga abana rwashoye muri iyi mirwano ndetse n’ibikoresho byinshi bari bafite birimo imbunda n’amasasu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + six =

Previous Post

Menya niba hari ingaruka ibyemezo bya DRC n’u Burundi byagize ku bukungu bw’u Rwanda

Next Post

UPDATE: Ubushinjacyaha bwatangaje igihano cy’igifungo bwifuza ko gihabwa Apôtre Yongwe

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Ubushinjacyaha bwatangaje igihano cy’igifungo bwifuza ko gihabwa Apôtre Yongwe

UPDATE: Ubushinjacyaha bwatangaje igihano cy'igifungo bwifuza ko gihabwa Apôtre Yongwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.