Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yavuze abari inyuma y’umugambi w’amakuru atari meza yayivuzwemo

radiotv10by radiotv10
15/08/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Itangazo rya Congo rikomeje kwamaganirwa kure, M23 na yo yariteye ishoti
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 umaze iminsi urebana ay’ingwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagize icyo uvuga ku byawuvugwagaho ko wacitsemo ibice, ubitera utwatsi, ahubwo uvuga ko hari ababyihishe inyuma kubera imigambi mibisha.

Ni nyuma y’uko uyu mutwe wari umaze iminsi uvugwaho ko wacitsemo ibice, kubera kutabona ibintu kimwe kwa bamwe mu bawugize, bigatuma batarebana neza.

Ibi kandi byari byabaye muri 2013 ubwo uyu mutwe wari ufite ingufu, ariko ukaza guhagurukirwa hakoreshejwe imbaraga za gisirikare, zaje no kuwusenya.

Uku gucikamo ibice kwabaye muri icyo gihe, kwaje no gutuma ukozanyaho hagati y’abawugize, biri no mu byatumye ucika imbaraga kuko wari wazitatanyije.

Uyu mutwe wongeye kubura umutwe kuva mu mwaka ushize, kuri iyi nshuro uramagana ibyo kuba wongeye gucikamo ibice.

Umuvugizi wa M23 Maj Willy Ngoma, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko ibyabaye muri kiriya gihe, bidateze kongera kubaho, nubwo hari ababyifuza.

Yagize ati “Ntabwo tuzigera ducikamo ibice, dufite impamvu imwe, intego imwe n’ingengabitekerezo imwe, ibyo abantu bavuga byose si byo, nta gucikamo ibice kwabayeho.”

Maj Willy Ngoma avuga ko inzego za M23 zigihagaze bwuma kandi ko zikimeze uko zisanzwe, ndetse ko abayobobozi bawo bakiri ba bandi, barimo Perezida wayo, Betrand Bisimwa ndetse n’Umugaba Mukuru wayo, Gen Sultan Makenga.

Uyu muvugizi wa M23, avuga ko ayo makuru yatangajwe yo gucikamo ibice k’uyu mutwe, ari ibinyoma byahimbwe na Guverinoma ya Kinshasa, bigamije kuyobya abantu no gushaka kuryanisha abagize uyu mutwe, ngo ucikemo ibice nk’uko ibyifuza.

Umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo baharanira uburenganziba bwa bamwe bwakunze guhonyorwa n’imitwe yitwaje intwaro n’iy’iterabwoba nka FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ifatanyije n’inzego z’umutekano za kiriya Gihugu.

Ibibazo by’uyu mutwe, byahagurukije imiryango mpuzamahanga inyuranye kuva ku Muryango w’Abibumbye kugeza ku wa Afurika y’Iburasirazuba, yose yagiye ihuriza ku kuba Guverinoma ya DRC ikwiye kuganira n’uyu mutwe, mu gihe ubu butegetsi bwinangiye buvuga ko butaganira n’uyu mutwe, bwamaze kwita uw’iterabwoba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − 1 =

Previous Post

Dutere icyumvirizo mu bibazo byakunze kuzamura amakimbirane mu borozi bo mu Turere 4

Next Post

Ethiopia: Leta iravugwaho kwihekura mu gitera cy’indege cyasize amarira mu basivile

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ethiopia: Leta iravugwaho kwihekura mu gitera cy’indege cyasize amarira mu basivile

Ethiopia: Leta iravugwaho kwihekura mu gitera cy’indege cyasize amarira mu basivile

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.