Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yemeje ko yafashe mpiri abasirikare b’u Burundi n’izindi mbunda za rutura

radiotv10by radiotv10
06/11/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yemeje ko yafashe mpiri abasirikare b’u Burundi n’izindi mbunda za rutura
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko mu mirwano iwuhanganishije na FARDC yiyambaje abandi barwanyi, wafashe abasirikare b’u Burundi, nyuma y’igihe utangaza ko na bo bari mu bari gufasha uruhande bahanganye.

Ni mu mirwano ikomeje gukomera mu bice binyuranye byegereye umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binavugwa ko uyu mutwe wamaze kugota uyu mujyi.

Uyu mutwe watangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 05 Ugushyingo 2023, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, imirwano yubuye ndetse ikiriza umunsi wose.

M23 yavugaga ko FARDC ifatanyije n’abarwanyi yiyambaje, bagabye ibitero mu birindiro byayo mu bice bya Kitshanga na Bwiza, yatangaje ko n’ubundi yirwanyeho mu rwego rwo kwirinda no kurinda abaturage bari muri ibi bice.

Muri iyi mirwano kandi, M23 ivuga ko yafashe mpiri bamwe mu bari ku ruhande rwa FARDC, barimo abasirikare b’u Burundi, ikivugana abandi benshi.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yagize ati Twafashe abasirikare b’Abarundi bari mu mugambi wo kurimbura ubwoko. M23 iraza gutanga amakuru arambuye.”

Uyu mutwe kandi watangaje ko iyi mirwano yasize M23 ifashe ibindi bice, ibyambuye FARDC n’abarwanyi bayifasha, birimo Kilolirwe, Nturu, Burungu na Tebero.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, umutwe wa M23, watangaje ko n’ubundi imirwano yubuye, wongera kuvuga ko yatangijwe n’uruhande rwa FARDC mu bice bya Kibumba na Buhumba.

Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko iyi mirwano yubuye mu gitondo cya kare, aho FARDC na FDRL, Abacancuro ndetse n’indi mitwe, babyutse barasa mu bice bituyemo abaturage, ku buryo byashyize ubuzima bwabo mu kaga.

Umwe mu barwanyi bafashwe bivugwa ko ari umusirikare w’u Burundi
M23 kandi yongeye gufata izindi ntwaro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − two =

Previous Post

Soudan: Hatangajwe umubare ubayeho bwa mbere w’abasivile bahitanywe n’ibisasu icyarimwe

Next Post

Urupfu rwa Prof. Rwanyindo wagize uruhare mu kubaka amahoro rwashenguye benshi

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Urupfu rwa Prof. Rwanyindo wagize uruhare mu kubaka amahoro rwashenguye benshi

Urupfu rwa Prof. Rwanyindo wagize uruhare mu kubaka amahoro rwashenguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.