Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yemeje ko yafashe mpiri abasirikare b’u Burundi n’izindi mbunda za rutura

radiotv10by radiotv10
06/11/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yemeje ko yafashe mpiri abasirikare b’u Burundi n’izindi mbunda za rutura
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 watangaje ko mu mirwano iwuhanganishije na FARDC yiyambaje abandi barwanyi, wafashe abasirikare b’u Burundi, nyuma y’igihe utangaza ko na bo bari mu bari gufasha uruhande bahanganye.

Ni mu mirwano ikomeje gukomera mu bice binyuranye byegereye umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binavugwa ko uyu mutwe wamaze kugota uyu mujyi.

Uyu mutwe watangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 05 Ugushyingo 2023, ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, imirwano yubuye ndetse ikiriza umunsi wose.

M23 yavugaga ko FARDC ifatanyije n’abarwanyi yiyambaje, bagabye ibitero mu birindiro byayo mu bice bya Kitshanga na Bwiza, yatangaje ko n’ubundi yirwanyeho mu rwego rwo kwirinda no kurinda abaturage bari muri ibi bice.

Muri iyi mirwano kandi, M23 ivuga ko yafashe mpiri bamwe mu bari ku ruhande rwa FARDC, barimo abasirikare b’u Burundi, ikivugana abandi benshi.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yagize ati Twafashe abasirikare b’Abarundi bari mu mugambi wo kurimbura ubwoko. M23 iraza gutanga amakuru arambuye.”

Uyu mutwe kandi watangaje ko iyi mirwano yasize M23 ifashe ibindi bice, ibyambuye FARDC n’abarwanyi bayifasha, birimo Kilolirwe, Nturu, Burungu na Tebero.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Ugushyingo 2023, umutwe wa M23, watangaje ko n’ubundi imirwano yubuye, wongera kuvuga ko yatangijwe n’uruhande rwa FARDC mu bice bya Kibumba na Buhumba.

Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko iyi mirwano yubuye mu gitondo cya kare, aho FARDC na FDRL, Abacancuro ndetse n’indi mitwe, babyutse barasa mu bice bituyemo abaturage, ku buryo byashyize ubuzima bwabo mu kaga.

Umwe mu barwanyi bafashwe bivugwa ko ari umusirikare w’u Burundi
M23 kandi yongeye gufata izindi ntwaro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Soudan: Hatangajwe umubare ubayeho bwa mbere w’abasivile bahitanywe n’ibisasu icyarimwe

Next Post

Urupfu rwa Prof. Rwanyindo wagize uruhare mu kubaka amahoro rwashenguye benshi

Related Posts

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

by radiotv10
15/09/2025
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former president of the Democratic Republic of Congo, delivered a message to the Congolese people, stating...

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urupfu rwa Prof. Rwanyindo wagize uruhare mu kubaka amahoro rwashenguye benshi

Urupfu rwa Prof. Rwanyindo wagize uruhare mu kubaka amahoro rwashenguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.