Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yungutse Abajenerali babiri

radiotv10by radiotv10
14/01/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yafatiwe ibyemezo bikarishye birimo ibyo igomba gukora bigenzurwa na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wungutse abarwanyi babiri mu cyiciro cy’Abajenerali nyuma yo kubazamura mu ntera ibakuye ku ipeti rya Colonel ikabaha irya Brigadier General.

Abazamuwe ku ipeti rya Brigadier General, ni Mboneza Yusufu na Byamungu Muheshe Bernard, bavanywe ku ipeti rya Colonel bakinjizwa muri iki cyiciro cy’Abajenerali ku ipeti rya Brig Gen.

Iri zamurwa mu mapeti rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, rivuga ko iki cyemezo cyo kuzamura mu mapeti aba basirikare babiri ba M23, gishingiye ku gukomeza imiyoborere y’abasirikare bakuru muri M23 ndetse no gukomeza gufasha uyu mutwe gushyira mu bikorwa inshingano z’abayobozi bakuru mu Gisirikare.

Uyu mutwe wa M23 wazamuye aba basirikare ku rwego rw’Abajenerali nyuma yuko ugaragaje imbaraga mu gisirikare cyawo kuko wagiye ubasha gusubiza inyuma ibitero bya FARDC n’imitwe yiyambaje babaga bawugabyeho.

Betrand Bisimwa, Perezida wa M23 wafashe iki cyemezo, yazamuye mu ntera aba basirikare nyuma y’amasaha macye ahuye na Uhuru Kenyatta wahawe inshingo zo kuba umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakagirana ibiganiro.

Ni ibiganiro M23 yongeye kugaragarizamo ibyifuzo byayo birimo gusaba Uhuru Kenyatta gusuzuma niba imitwe yose iri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa yaba ikomoka imbere muri iki Gihugu ndetse no hanze, yubahiriza imyanzuro yafatiwe irimo guhagarika imirwano no gushyira hasi intwaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 1 =

Previous Post

Uwari umaze imyaka 10 ayobora urwego rumwe rukomeye mu Rwanda yitabye Imana

Next Post

Icyatumye batatu bari bagiye gukorera ‘Provisoire’ badasubira iwabo ahubwo bakajyanwa muri RIB

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye batatu bari bagiye gukorera ‘Provisoire’ badasubira iwabo ahubwo bakajyanwa muri RIB

Icyatumye batatu bari bagiye gukorera ‘Provisoire’ badasubira iwabo ahubwo bakajyanwa muri RIB

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.