M23 yungutse Abajenerali babiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wungutse abarwanyi babiri mu cyiciro cy’Abajenerali nyuma yo kubazamura mu ntera ibakuye ku ipeti rya Colonel ikabaha irya Brigadier General.

Abazamuwe ku ipeti rya Brigadier General, ni Mboneza Yusufu na Byamungu Muheshe Bernard, bavanywe ku ipeti rya Colonel bakinjizwa muri iki cyiciro cy’Abajenerali ku ipeti rya Brig Gen.

Izindi Nkuru

Iri zamurwa mu mapeti rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa M23, Betrand Bisimwa, rivuga ko iki cyemezo cyo kuzamura mu mapeti aba basirikare babiri ba M23, gishingiye ku gukomeza imiyoborere y’abasirikare bakuru muri M23 ndetse no gukomeza gufasha uyu mutwe gushyira mu bikorwa inshingano z’abayobozi bakuru mu Gisirikare.

Uyu mutwe wa M23 wazamuye aba basirikare ku rwego rw’Abajenerali nyuma yuko ugaragaje imbaraga mu gisirikare cyawo kuko wagiye ubasha gusubiza inyuma ibitero bya FARDC n’imitwe yiyambaje babaga bawugabyeho.

Betrand Bisimwa, Perezida wa M23 wafashe iki cyemezo, yazamuye mu ntera aba basirikare nyuma y’amasaha macye ahuye na Uhuru Kenyatta wahawe inshingo zo kuba umuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakagirana ibiganiro.

Ni ibiganiro M23 yongeye kugaragarizamo ibyifuzo byayo birimo gusaba Uhuru Kenyatta gusuzuma niba imitwe yose iri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa yaba ikomoka imbere muri iki Gihugu ndetse no hanze, yubahiriza imyanzuro yafatiwe irimo guhagarika imirwano no gushyira hasi intwaro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru