Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yungutse imbaraga yizeza gukaza urugamba rwo kubohora Congo

radiotv10by radiotv10
10/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yungutse imbaraga yizeza gukaza urugamba rwo kubohora Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wahaye ikaze undi mutwe witwaje intwaro wa FCR (Front Commun de la Résistance), uvuga ko uko kunguka imbaraga bizafasha mu gukomeza urugamba rwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uyu mutwe wa ‘Front Commun de la Résistance’ (FCR), rikanashimangirwa n’ubuyobozi bw’Ihuriro rya AFC/M23.

Mu butumwa bwanditse bwatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yatambukije kuri X, yavuze ko uyu mutwe wa “Front Commun de la Résistance (FCR) wiyunze ku mugaragaro kuri Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).”

Yakomeje agira ati “Ubu bumwe burongera imbaraga mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure bwa Congo yigenga. Turahamagarira indi mitwe yitwaje intwaro yose, abanyapolitiki ndetse n’Imiryango y’Abanyekongo kugenza nk’uku.”

Ubu butumwa bwanditse bwa Lawrence Kanyuka, buherekejwe n’amashusho y’ubuyobozi bw’umutwe wa FCR, bugaragaza ko uyu mutwe wiyemeje kwiyunga kuri M23 ku mugaragaro.

Muri iri tangazo ryasomwe n’Umuvugizi wa FCR, Col. Augustin Darwin; yavuze ko nk’uyu mutwe ukorera muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo, bafashe iki cyemezo “tugendeye ku miyoborere mibi y’Igihugu, y’ubutegetsi bwa Kinshasa, igaragazwa n’amasezerano adashyirwa mu bikorwa, kunyereza umutungo w’Igihugu, gukura abaturage mu byabo,…”

Yakomeje agaragaza ko byumwihariko ibi bibazo byugarije abatuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ibibazo by’umutekano byifashe nabi muri iki gihe.

Yavuze nk’ibice byugarijwe cyane, birimo Beni, Lubero uri Kivu ya Ruguru, ndetse na Ituri muri Kivu y’Epfo, ahakomeje kubera amarorerwa akorwa n’imitwe nka ADF, FDLR bishyigikiwe n’igisirikare cy’Igihugu FARDC.

Yakomeje avuga kandi ko ibi hiyongeraho no “kuba nta bushake buhari bw’ubuyobozi bw’Igihugu mu gushakira umuti ibi bibazo no gufata inshingano mu kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro, ahubwo bukayinjiza mu gisirikare cy’Igihugu.”

Ndetse anongeraho ko igisirikare cya Congo (FARDC) kijanditse mu bikorwa by’ubujura, ndetse kikaba gikoreshwa mu bujura bw’amabuye y’agaciro ndetse kikaba cyaragiye kigaragaza imbaraga nke kigenda kiva mu bice bitandukanye nta mpamvu, aho abasirikare banyuraga hose bakaba bararangwaga n’ibikorwa bibi by’ubujura, no gusambanya abagore.

Ati “Iyi myitwarire igayitse, ituma FARDC iba umwanzi wa mbere w’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Uyu muvugizi wa FCR yaboneyeho kugenera ubutumwa igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ko kigomba kuva mu bice byose kirimo bitarenze amasaha 24.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 8 =

Previous Post

Rubavu: Urujijo ku kiraro cyasenywe abagituriye bizezwa ibitangaza none ibyakurikiyeho sibyo batekerezaga

Next Post

Centrafrique: Abasirikare ba RDF b’igitsinagore bifatanyije n’abagore kwizihiza umunsi wabo (AMAFOTO)

Related Posts

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa; bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba wa...

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

by radiotv10
01/11/2025
0

Madamu Samia Suluhu Hassan wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi, yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu cya Tanzania, ku majwi 97,66%, nk’uko...

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

by radiotv10
31/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibyo gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byavugiwe...

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

by radiotv10
31/10/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has strongly criticized France’s recent remarks...

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

by radiotv10
30/10/2025
0

Umuryango urwanya Ubushomeri n’Iyicarubozo ALUCHOTO watanze umuburo ko Abarundi baba mu Bihugu bimwe nka Tanzania na Malawi, bari gukorerwa ibikorwa...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Centrafrique: Abasirikare ba RDF b’igitsinagore bifatanyije n’abagore kwizihiza umunsi wabo (AMAFOTO)

Centrafrique: Abasirikare ba RDF b’igitsinagore bifatanyije n’abagore kwizihiza umunsi wabo (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.