Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

M23 yungutse imbaraga yizeza gukaza urugamba rwo kubohora Congo

radiotv10by radiotv10
10/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
M23 yungutse imbaraga yizeza gukaza urugamba rwo kubohora Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wahaye ikaze undi mutwe witwaje intwaro wa FCR (Front Commun de la Résistance), uvuga ko uko kunguka imbaraga bizafasha mu gukomeza urugamba rwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uyu mutwe wa ‘Front Commun de la Résistance’ (FCR), rikanashimangirwa n’ubuyobozi bw’Ihuriro rya AFC/M23.

Mu butumwa bwanditse bwatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yatambukije kuri X, yavuze ko uyu mutwe wa “Front Commun de la Résistance (FCR) wiyunze ku mugaragaro kuri Alliance Fleuve Congo (AFC/M23).”

Yakomeje agira ati “Ubu bumwe burongera imbaraga mu rugamba rwo guharanira ubwisanzure bwa Congo yigenga. Turahamagarira indi mitwe yitwaje intwaro yose, abanyapolitiki ndetse n’Imiryango y’Abanyekongo kugenza nk’uku.”

Ubu butumwa bwanditse bwa Lawrence Kanyuka, buherekejwe n’amashusho y’ubuyobozi bw’umutwe wa FCR, bugaragaza ko uyu mutwe wiyemeje kwiyunga kuri M23 ku mugaragaro.

Muri iri tangazo ryasomwe n’Umuvugizi wa FCR, Col. Augustin Darwin; yavuze ko nk’uyu mutwe ukorera muri Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo, bafashe iki cyemezo “tugendeye ku miyoborere mibi y’Igihugu, y’ubutegetsi bwa Kinshasa, igaragazwa n’amasezerano adashyirwa mu bikorwa, kunyereza umutungo w’Igihugu, gukura abaturage mu byabo,…”

Yakomeje agaragaza ko byumwihariko ibi bibazo byugarije abatuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko ibibazo by’umutekano byifashe nabi muri iki gihe.

Yavuze nk’ibice byugarijwe cyane, birimo Beni, Lubero uri Kivu ya Ruguru, ndetse na Ituri muri Kivu y’Epfo, ahakomeje kubera amarorerwa akorwa n’imitwe nka ADF, FDLR bishyigikiwe n’igisirikare cy’Igihugu FARDC.

Yakomeje avuga kandi ko ibi hiyongeraho no “kuba nta bushake buhari bw’ubuyobozi bw’Igihugu mu gushakira umuti ibi bibazo no gufata inshingano mu kurandura iyi mitwe yitwaje intwaro, ahubwo bukayinjiza mu gisirikare cy’Igihugu.”

Ndetse anongeraho ko igisirikare cya Congo (FARDC) kijanditse mu bikorwa by’ubujura, ndetse kikaba gikoreshwa mu bujura bw’amabuye y’agaciro ndetse kikaba cyaragiye kigaragaza imbaraga nke kigenda kiva mu bice bitandukanye nta mpamvu, aho abasirikare banyuraga hose bakaba bararangwaga n’ibikorwa bibi by’ubujura, no gusambanya abagore.

Ati “Iyi myitwarire igayitse, ituma FARDC iba umwanzi wa mbere w’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Uyu muvugizi wa FCR yaboneyeho kugenera ubutumwa igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ko kigomba kuva mu bice byose kirimo bitarenze amasaha 24.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − three =

Previous Post

Rubavu: Urujijo ku kiraro cyasenywe abagituriye bizezwa ibitangaza none ibyakurikiyeho sibyo batekerezaga

Next Post

Centrafrique: Abasirikare ba RDF b’igitsinagore bifatanyije n’abagore kwizihiza umunsi wabo (AMAFOTO)

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Centrafrique: Abasirikare ba RDF b’igitsinagore bifatanyije n’abagore kwizihiza umunsi wabo (AMAFOTO)

Centrafrique: Abasirikare ba RDF b’igitsinagore bifatanyije n’abagore kwizihiza umunsi wabo (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.