Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

M23&FARDC: Rwabuze gica ku bagenzura Rutshuru, buri wese arivuga imyato

radiotv10by radiotv10
09/07/2022
in MU RWANDA
0
M23&FARDC: Rwabuze gica ku bagenzura Rutshuru, buri wese arivuga imyato
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 uremeza ko ubu ugenzura Rutshuru yose mu gihe Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kibihakana kikavuga ko uyu mujyi ukiri mu biganza byacyo.

Ni nyuma yuko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu, hacicikanye amakuru mo Umutwe wa M23 wamaze gufata Rutshuru yose.

Mu butumwa bivugwa ko ari ubw’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma bwatambutse kuri Twitter muri iri joro, yemezaga ko bidasubirwaho ubu bagenzura Rutshuru yose.

Ubu butumwa bugira buti twishimiye kubamenyesha ko ubu Rutschuru yose iri mu biganza byacu.”

Nanone kandi ubutumwa bivugwa ko ari ubwa Gen Sultan Makenga, buvuga ko uyu mujyi wa Rutshuru wose uri mu biganza byabo.

Ubutumwa bw’uwitwa Sultan Makenga 23 kuri Twitter, bugira buti “Tubahaye ikaze mwese mu mujyi mushya wacu wa Rutshuru. Mwaba muzi undi mujyi ukurikiyeho se? wo ni rurangiza. Umusibo ejo nawo turawinjiramo.”

Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa byo guhashya M23 (Sukola II), Lt Col Ndjike yahakanye aya makuru y’ifatarwa rya Rutshuru avuga ko uyu mujyi ukiri mu biganza bya FARDC.

Uyu musirikare wa FARDC, yavuze ko ingabo z’Igihugu ziri mu mirwano ikomeye mu bice birimo agace ka Kabaya kari mu Bilometero bitanu uvuye ku kigo cya Gisirikare cya Rumangabo na cyo kiri kurwanirwa aho M23 yifuza kugifata.

Yagize ati ““Nitwe tugenzura umujyi wa Rutschuru n’inkengero zayo 100%. Umwanzi wacu yarabigerageje biramunanira.”

Umutwe wa M23, ukomeje kotsa igitutu FARDC, uherutse kugaragaza urutonde rw’uduce 15 iri kugenzura mu buryo bwuzuye.

Utu duce yadutangaje mu gihe hagiye gushira ukwezi uyu mutwe ufashe Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 15 =

Previous Post

Amahitamo ni ay’Abanyarwanda- Perezida Kagame asubije abibaza niba muri 2024 aziyamamaza

Next Post

Njye sinihutira guteganya intambara-P.Kagame asubiza ku bivugwa ko Tshisekedi yashoza imirwano ku Rwanda

Related Posts

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

Easy foods that help your brain stay healthy and active

Easy foods that help your brain stay healthy and active

by radiotv10
09/01/2026
0

Your brain helps you think, remember, learn, and stay focused every day. Scientists agree that what you eat has a...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
09/01/2026
0

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Njye sinihutira guteganya intambara-P.Kagame asubiza ku bivugwa ko Tshisekedi yashoza imirwano ku Rwanda

Njye sinihutira guteganya intambara-P.Kagame asubiza ku bivugwa ko Tshisekedi yashoza imirwano ku Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.