MADGASCAR: Batandatu bacyekwaho kugerageza kwica perezida bamenyekanye

Inkuru ya Aljazeela ivuga ko muri 6 bakurikiranyweho gushaka kwica perezida w’igihugu cya Madagascar Andry Rajoelina bamaze kumenyekana ,muribo hakaba harimo 2 bafite ubwenegihugu bw’ubufaransa.

Muri aba batandatu (6). umwe ni umufaransa , babiri bafite ubwenegihugu bw’u Bufaransa na Madagsacar mu gihe abandi batatu ari Abamalagashe ni ukuvuga abenegihugu cya Madagascar kavukire nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe umutekano muri iki gihugu.

Iri tangazo risohotse nyuma y’umunsi umwe leta ya Madagascar ivuze ko hari abantu barigukorwaho iperereza nyuma yo kugerageza kugaba igitero kuri Perezida n’abandi bayobozi bakuru.

Inkuru ya Vedaste Kubwimana/RadioTV10Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Related Posts